Kamonyi: Imodoka ya RAB igonze umuntu, Imbangukiragutabara ihagera ntacyo ikiramira

Imodoka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, igongeye umuntu mu gice cya Bishenyi hafi y’ahitwa Kamiranzovu. Uwo igonze, hategerejwe Imbangukiragutabara(Ambulance)ihagera isanga uwagonzwe yashizemo umwuka.

Umuntu w’igitsina Gore utaramenyakana amazina cyangwa se ngo amenyekane niba ari umukobwa cyangwa umugore, ahagana ku i saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2018 agonzwe n’imodoka ya RAB( Rwanda Agriculture Board) ifite Pulaki nomero GP 012 B yavaga mu bice bya Kamonyi yerekeza Kigali.

Ubwo yagongwaga n’iyi modoka, ababonye iyi mpanuka bavuga ko imodoka yari ifite umuvuduko ukabije. Nyuma yo ku gongwa, Moto ifite Pulaki RC 971 X nayo yari inyuma y’iyi modoka ngo yahise imwurira ku maguru. Ababonye iyi mpanuka kandi bahamya ko iyo Imbangukiragutabara idatinda hari icyo wenda byari gufasha uwagonzwe.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga ahari hamaze kubera iyi mpanuka yasanze umushoferi wari utwaye iyi modoka ya RAB ari mu maboko ya Polisi.

Imodoka ya RAB yagonze.

Uyu muntu w’igitsina gore wagonzwe, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko yaje aturutse ku Kibuye imodoka ikamusiga Kamiranzovu aziko ageze Kigali. Nyuma yo kwisanga aho ari atari Kigali, ngo yambutse kuri Sitasiyo ya HASHI-Bishenyi iri hafi aho. Ubwo yambukaga umuhanda ngo yongere atege imodoka imugeza Kigali nkuko abamubonye babivuga ngo yakubitanye n’iyi modoka ya RAB yirukaga iramugonga.

Mazimpaka Patrick, umugenzi wavaga Kamonyi yerekeza Kigali ari nawe waganiriye na Nyakwigendera mbere y’impanuka, yabwiye intyoza.com ati ” Uriya mukobwa duhuriye hano kuri Sitasiyo ya Bishenyi, tugiye gutega yambuka umuhanda agiye kujya mu itagisi haza imodoka ifite nk’umuvuduko w’160 bahurira mu muhanda hagati iramugonga. Ni imodoka yo muri RAB, yirukaga iva mu majyepfo ijya Kigali.”

Akomeza avuga ko nkuko yabonye iyi mpanuka ngo umushoferi yirukaga cyane bikabije, moto nayo ngo yaje hashize nk’umunota n’igice nayo iramugonga ku maguru. Avuga ko Imbangukiragutabara yatinze bikabije, ngo wagira ngo yari ije kureba uko byagenze.

Yaba uyu mugenzi, yaba n’umwe mu bamotari wari uri aho iyi mpanuka yabereye, bahamya ko ugutinda kw’imodoka y’ubutabazi gushobora kuba kwagize ingaruka mu gutuma uwari wagonzwe ataramirwa. Umumotari, yabwiye intyoza.com ko yagize uruhare mu guhamagara imbangukiragutabara na Polisi ariko ngo gutabara kw’Imbangukiragutabara kugatinda cyane.

Moto yagonze amaguru nyuma y’imodoka.

Imbangukiragutabara, yageze ahabereye impanuka saa tatu n’iminota 59. Umuganga wari uzanye nayo yakoze ku wari wagonzwe avuga ko byarangiye. Bamaze iminota itanu gusa bahita bagenda bavuga ko bategereza imodoka itwara abapfuye. Iyi Mbangukiragutabara yari ifite Pulaki GR 008 D.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →