Kamonyi: Inzego z’ubuyobozi n’abaturage bakoze urugendo rwamagana ihohoterwa rishingiye kugitsina

Mu gihugu hirya no hino, hatangijwe igikorwa cy’iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo ubuyobozi bw’Akarere, bifatanije n’abaturage mu rugendo rwamagana iri hohoterwa. Nyuma y’urugendo hatanzwe ubutumwa.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi uherutse gutorwa, Madamu Alice Kayitesi ari kumwe n’abo bayoborana akarere, abakozi batandukanye, inzego z’umutekano hamwe n’abaturage, bakoze urugendo mu murenge wa karama rugamije gutangiza iminsi 16 yahariwe kuzirikana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Urugendo rutangiza iminsi 16 yahariwe kurwanya iri hohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, rwatangiriye mu isantere y’ubucuruzi ya Karama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 rusorezwa ahubatse isoko ari naho abitabiriye uru rugendo bose baherewe ubutumwa bw’umunsi.

Abayobozi n’Abaturage mu rugendo rwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’Abakobwa.

Mu butumwa bwahawe abitabiriye uru rugendo, yaba Umuyobozi w’Akarere Madamu Alice Kayitesi, yaba Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, bahurije ku gusaba abaturage gufatanya bivuye inyuma kurwanya iri hohoterwa, kugira uruhare mu kuryamagana no kirikumira by’umwihariko batanga amakuru yafasha.


Mu butumwa bwatanze, hihanangirijwe kandi abasambanya abana hamwe n’ababateye inda. Babwiwe ko ibikorwa bibi bakoze bihanwa n’amategeko, ko ndetse bagiye kubikurikiranwaho kimwe n’undi wese uzahirahira cyangwa akabifatirwamo, ko azashyikirizwa ubutabera maze amategeko akamukanira urumukwiye.

Umuyobozi wa Polisi muri Kamonyi, yatangaga ubutumwa.

Muri ibi biganiro kandi, hongeye kugawa cyane Ababyeyi n’abandi bafite abana mu nshingano zako, bibukijwe ndatse babwirwa ko bagomba gufatanya kurinda umwana imirimo ivunanye, kumurinda gukoreshwa mubirombe by’amabuye y’agaciro, mutubari, Resitora n’ahandi. Babwiwe ko uzafatwa ashora abana mu mirimo ivunanye azabihanirwa.

Iyi minsi 16 yahariwe kuzirikana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ni iminsi ngaruka mwaka yizihizwa ku rwego rw’isi yose aho itangira tariki 25 Ugushyingo ikageza tariki 10 Ukuboza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 igira iti” Rwanya Ihohoterwa rigirirwa Abagore n’Abakobwa, Wirihishira.”

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Button

One thought on “Kamonyi: Inzego z’ubuyobozi n’abaturage bakoze urugendo rwamagana ihohoterwa rishingiye kugitsina

  • November 27, 2017 at 11:33 am
    Permalink

    Dushimiye ubuyobozi bw’akarere na polisi y’u Rwanda mu gikorwa kiza bagize cyo kwegera abaturage bakongera kubibutsa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abaturage natwe tugomba kuba ijisho rya bagenzi bacu nkuko polisi ihora ibidukangurira, uwo tubonye wese uhohotera undi ndetse n’ibindi byaha tugatangira amakuru ku gihe.

Comments are closed.