Kamonyi: Ishyano ryaraguye, ibanga ry’urukundo rwa  mwarimu n’umunyeshuri rihishwe imyaka 3

Kuva umwana w’umukobwa yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yagiye mu rukundo n’umwarimu, byagizwe ubwiru imyaka igera muri itatu ubu umwana yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, umwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza amaranye murukundo n’umwana w’umukobwa guhera mu myaka itatu ishize kuko ngo umubano wabo watangiye yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ubu akaba arimo kwiga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye. Umwana w’umukobwa avuga ko ubu afite imyaka 17 y’amavuko, bivuze ko batangiranye ku myaka 14 y’amavuko bakundana.

Amakuru yari amaze iminsi micye ahwihwiswa nyamara ntihagire ubyerura, ikinyamakuru intyoza.com cyagiye mu kigo ahabarizwa uyu mwana na mwarimu kubaza iby’uru rukundo hagati yaba bombi, ubuyobozi bw’iki kigo ntabwo buhakana ko ibivugwa ari ukuri, ahubwo ngo bwari bwatangiye kubikoraho iperereza.

Nshuti Narcisse, umuyobozi w’uru rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi yabwiye intyoza.com ati:” Ikibazo cy’uyu munyeshuri, twakimenye ise umubyara akitugejejeho, atubwira ko hari umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu mwaka wa gatandatu umuteretera umwana, ko bafitanye agakungu, ko amugurira amaterefone bakayamwaka akongera akayagura.”

Nshuti, akomeza avuga ko baje kumenya ko ikibazo kimaze igihe kuva umwana yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, aho bivugwa ko umubano w’uyu mwarimu n’umunyeshuri watangiye amwigisha amasomo y’umugoroba (Cours du Soir), gusa ngo umubyeyi ikibazo yari yarakigejeje ku buyobozi bwabanjirije uyu Nshuti ariko ntacyakozwe.

Imbere mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi.

Umuyobozi w’iki kigo, avuga kandi ko umwana yakoze inyandiko ndetse agahamiriza ubuyobozi bw’ikigo ko mwarimu yamusabye ubucuti bweruye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nubwo batangiye yiga mu mwaka wa gatanu.

Kagiraneza Evode, ushinzwe uburezi mu murenge wa Runda iki kigo giherereyemo yemereye intyoza.com ko aya makuru yayamenye mu gitondo cy’uyu munsi tariki 2 Gicurasi 2017, avuga kandi ko yahise asaba ubuyobozi bw’ikigo gukora raporo y’ibyo byose kugira ngo bishyikirizwe inzego zishinzwe kubikurikirana.

Ubucuti bwihariye hagati y’umwarimu n’umunyeshuri, Kagiraneza nk’umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Runda avuga ko ari ikizira, ko bitemewe. Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni avuga ko umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa yavuze ko ngo ni baba badakemuye ikibazo we ubwe azakikemurira nubwo uko azagikemura bitavugwa.

Amazina y’umwana na mwarimu twirinze kuyatangaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →