Kamonyi : Iyo ushaka kuba umukire urabiharanira- Dr Rekeraho Emmanuel

Ifoto intyoza.com

Dr Rekeraho Emmanuel umuyobozi akaba na nyirikigo Eden Business center Ltd nyuma y’imyaka ine ashinze iki kigo ubu cyabaye uruganda rukomeye ndetse rutari rumwe kuko ubwacyo kifitemo inganda zisaga esheshatu kandi zose zikorera mu kigo kimwe.

Eden business center ni ikigo giherereye mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi kikaba kandi ikigo gikorerwamo ibintu byinshi bitandukanye byaba ibijyanye n’ubuhinzi , ubworozi , kwigisha abantu kwihangira imirimo , imiti n’amavuta bitandukanye…

Ifoto intyoza.com
Dr Rekeraho Emmanuel Umuyobozi akaba na nyiri Eden Business Center

Dr Emmanuel avuga ko iki kigo gifite ibintu byinshi gikora birimo ubuvuzi gakondo byaba kuvura cyangwa gukora imiti kandi ku rwego mpuzamahanga , ibijyanye no gutanga amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi ,ubworozi bw’inkoko z’ubwoko butandukanye harimo n’inkware…

Dr Rekeraho Emmanuel avuga ko ubukire atari ikintu kizana ngo kikwiture ho ahubwo urabiharanira ukabirwanira kugera ubigezeho , aha Emmanuel anavuga ko urugendo rwe ari ukuba umwe mubakire bakomeye kandi ko ntakabuza ari munzira yo kubigeraho.

Hejuru y’ibyo hamwe n’ibindi byinshi bitandukanye bikorerwa muri iki kigo,Dr Rekeraho avuga ko mu nganda afite mo harimo , uruganda rukora amavuta yo kwisiga y’ubwoko butandukanye , amasabune y’ubwoko butandukanye , uruganda rukora amacaki , urukora amasabune n’ibindi binyuranye.
Hari zimwe mu ndwara abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazi ko bigoye kuzivura cyangwa se kuzibonera imiti nyamara Dr Emmanuel avuga ko rwose kuzivura bishoboka ndetse zigakira burundu zirimo Diyabete , Asima n’izindi.

Reba ku mafoto bimwe mubikorerwa muri Eden Business center