• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Kamonyi-Kayenzi: Umuntu yarapfuye arahambwa aratabururwa acibwa igice cy’umubiri

Umwanditsi
April 3, 2018

Umusaza w’imyaka isaga 70 y’amavuko mu Murenge wa kayenzi yitabye Imana, inshuti n’abavandimwe baramushyingura icyumweru kirashize kuko ubu turi tariki 3 Mata 2018. Icyatangaje benshi ni uburyo abantu bataburuye imva ye bakamuca ugutwi.

Amakuru y’itabururwa ry’uyu musaza w’imyaka isaga 70 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kayonza ho mu  Murenge wa Kayenzi wapfuye agashyingurwa n’abo mu muryango hamwe n’inshuti, yamenyekanye aturutse mu baturage b’aho aya mahano yabereye.

Bamwe muri aba baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye intyoza.com ko umurambo w’uyu musaza wataburuwe mumva maze agacibwa igice  cy’umubiri we (ugutwi) bakongera bagasubiranya.

Aya makuru kandi ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi ntabwo buyahakana. Umuyobozi w’uyu murenge Mandera innocent ubwo yabazwaga n’intyoza.com niba koko aya makuru abaturage bavuga ari impamo, yahamije ko ibivugwa n’abaturage ari ukuri ariko ko ababikoze bose batawe muri yombi bakaba bari kubibazwa.

Mandera yagize ati ” Nibyo koko ayo makuru abaturage bavuga ni ukuri, twarayamenye natwe dushaka ukuri, tubifashijwemo na Polisi nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage abakekwa batawe muri yombi barimo na mwene wabo na Nyakwigendera, ubu bari mu maboko ya Polisi.”

Ukekwa kuba ku isonga mu gutaburura uyu murambo akawuca ugutwi aho hataramenyekana icyo yari agamije kugukoresha ngo ntabwo yemera ko yaguciye nubwo baba abaturage n’ubuyobozi ubwo batabururaga imva bagira ngo barebe ko ibivugwa ari ukuri basanze iki gice cy’ugutwi ntacyo. Gusa ngo uyu ukekwaho aya mahano yemereye ubuyobozi ko yagiye ku gituro agatwara itaka kuko ngo inka ye yari yanze kubyara kandi barimurangiyemo umuti.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Inga says:
    April 6, 2018 at 6:33 am

    Birababaje cyane!

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga