Kamonyi: “Kwaheri” n’agatadowa mu banyeshuri b’umurenge wa Kayenzi

Abanyeshuri n’abarezi basaga ibihumbi 3 mu murenge wa Kayenzi, basezeye ku itara ry’Agatadowa. Babifashijwemo na Safer Rwanda ifatanije na Little Sun, bahawe amatara akoresha urumuri rw’izuba. Ni mu rwego rwo guca urwitwazo rw’abatagira umuriro iwabo batabashaga gusubiramo cyangwa gutegura amasomo.

Ku ikubitiro, kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 hatanzwe amatara akoresha urumuri rw’izuba ku bigo bibiri by’umurenge wa Kayenzi aribyo; Ishuri ribanza rya Bushara hamwe n’ishuri ryisumbuye rya Nyamirama. Kuri aya mashuri hatanzwe amatara 1564 adasharija terefone, hatangwa kandi 124 asharija terefone ahanini  yahawe Abarimu.

Abarezi basobanurirwa iby’ikoreshwa ry’itara bahawe.

Leandre Ndayisaba, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku kigo cy’ishuri cya Bushara, yabwiye intyoza.com ati ” Gusubiramo amasomo byangoraga, nakoreshaga itoroshi maze iwacu baba nta mafaranga bafite ngo bagure amabuye bikaba ikibazo. Hari n’ubwo negeraga amashyiga batetse. Ku bw’uru rumuri, nizeye kuzaza muri batanu bambere kuko ubushize nari nabaye uwa 10.”

Abanyeshuri basobanurirwa iby’itara bahawe.

Jean Bosco Rwanika, umwarimu wahawe itara rishobora no gusharija terefone, yagize ati ” Iri tara rigiye kumfasha kujya ntegura amasomo y’abana neza. Mbere byatugoraga nubwo twirwanagaho. Inzitizi rero zivuyeho nta n’uwabura kuvuga ko ireme ry’uburezi rigiye kuzamuka kuko yaba abana yaba abarimu twese dusubijwe.”

Muhongerwa Christine, umuhuzabikorwa w’umuryango SaferRwanda ugamije kubaka amahoro, kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye hamwe no kwimakaza ihame ry’uburinganire, yatangarije intyoza.com ati ” Igikorwa turimo kigamije kuzamura ireme ry’uburezi, dukwirakwiza amatara atanga urumuri ruva ku mirasire y’izuba ku hantu hataba urumuri rw’amashanyarazi, dufasha amashuri ndetse n’abanyeshuri.”

Akomeza agira ati ” Uru rumuri ni urwo gufasha abana gusubira mu masomo mu gihe bageze mu rugo iwabo cyane ahataba umuriro. Bizafasha kandi abarezi gutegura amasomo nk’ababa ahataragera umuriro. Tugamije kugera ku bigo 5 byo muri uyu murenge bidafite umuriro ku buryo dukemura ikibazo cyo gutegura no gusubiramo amasomo igihe cy’ijoro.”

Claude Nizeyimana, ushinzwe amashuri y’incuke n’abanza mu karere ka Kamonyi yagize ati ” Iyo uhaye umwarimu urumuri nk’uru nguru akabasha gutegura amasomo ye neza, akayigisha neza, umwana akayumva neza akaza no kumuha umukoro akawusubiza neza mu rugo, twizera ko iyi ari intambwe ishobora gufasha kuzamura ireme ry’uburezi.”

Innocent Mandera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi ari nawe washatse aba bafatanyabikorwa dore ko bakoranye mbere y’uko aba umuyobozi w’uyu murenge, yatangaje ko ari ibyishimo kubona abana n’abarimu bagorwaga no gusubiramo amasomo no kuyategura bakemurirwa ikibazo burundu.

Amatara ateganijwe guhabwa abana ndetse n’abarezi babo mu murenge wa Kayenzi ni 3300 adasharija Terefoni hamwe na 200 ashobora gusharija Terefoni. Agaciro k’iki gikorwa ukabaze mu mafaranga y’u Rwanda karenga Miliyoni 40 kuko itara rihabwa umunyeshuri rigura hagati y’ibihumbi 11 na 15 by’u Rwanda mu gihe irisharija terefoni riri hagati y’ibihumbi 30 na 35 by’amafaranga y’ u Rwanda. Kayenzi ni umwe mu mirenge ifite ingo nyinshi zidafite umuriro kuko izisaga ibihumbi 10 ntawo zigira.

Ijambo “Kwaheli” twakoresheje ni iry’igiswahile ariko mu kinyarwanda rishatse kwerekana ko ikintu kibaye nk’amateka, usezeye ku kintu runaka wakoreshaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →