Kamonyi: Miliyoni zisaga 7 zimaze kugaruzwa muri gahunda ya gira inka

Mugihe kitarenze amezi abiri ubuyobozi bushya bw’akarere butangiye imirimo, amafaranga asaga miliyoni 7 amaze kugaruzwa muri gahunda ya gira inka.

Aimable Udahemuka, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza.com, yatangaje ko mugihe bamaze ku buyobozi bw’aka karere, amafaranga asaga Miliyoni zirindwi amaze kugaruzwa ava mubariye inka bagabiwe muri gahunda ya gira inka.

Kubera amakosa bivugwa ko yagaragaye muri gahunda ya gira inka, byatumye ubuyobozi bw’akarere butangira icyumweru bwise icyumweru cya gira inka (Gira inka week), muri iyi gahunda hakaba hagamijwe kureba amakosa yakozwe ndetse no gushaka uko yakosorwa aho bishoboka.

Nkuko umuyobozi w’akarere Aimable yabitangarije intyoza.com, inka zigera kuri 217 mu karere kose nizo zivugwa ko zaburiwe irengero, zimwe zagiye zigurishwa n’abazihawe, izindi zirabagwa hanyuma izindi abazigabiwe ntibitura abo bagombaga kwitura.

Mu rwego rwo gukosora amakosa yagiye akorwa, bamwe mubagaragaweho umugayo no gukora amakosa muri iyi gahunda, hari abemeye kwishyura amafaranga cyane nkabo basanze barazibaze cyangwa se abazigurishije bataritura ariho ziriya miliyoni zisaga 7 zivugwa zaturutse.

Umuyobozi w’akarere Aimable agira ati:”Miliyoni zirenga 7 n’ibihumbi magana atatu, ni amafaranga twagaruje kuko twashyizeho icyumweru cyo gukurikirana amakosa yabaye muri gahunda ya gira inka, nk’inka zagiye zibagwa amafaranga abagaragaweho n’amakosa bakayagarura”.

Umuyobozi w’akarere Aimable, avuga ko aya mafaranga hamwe n’andi azagaruzwa bazayagura izindi nka zigahabwa abakene cyangwa se abazatoranywa bababaye kurusha abandi.

Umuyobozi w’akarere Aimable Udahemuka, avuga ko igenzura ryasanze inka 217 zanyerejwe cyangwa zikaburirwa irengero mu buryo budasobanutse ngo zirimo ibyiciro, hari iz’abakoze amakosa barituye, hakaba n’abakoze amakosa bataritura.

Umuyobozi w’akarere Aimable, avuga ko muri iki kibazo cy’abakoze amakosa muri gahunda ya gira inka ngo abakurikiranywe cyane ari abakoze amakosa bataritura ngo kuko byitwa “kuzimya igicaniro” bityo ngo bakaba bashaka guhangana nabyo bigacika ngo cyane ko iki kibazo kigaragaramo n’abayobozi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →