Kamonyi: Minisitiri Kaboneka Francis yasabye komite z’imidugudu kudahuzagurika no kudasobanya

Kaboneka Francis, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yahaye impanuro abagize komite nyobozi z’imidugudu mu karere ka Kamonyi basoje itorero ry’Imbonezamihigo ryabateguriwe.

Aganira n’Intore z’”Imbonezamihigo” izina ry’ubutore ryahawe abagize komite z’imidugudu mu karere ka kamonyi basoje itorero kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 ukuboza 2016, Minisitiri Kaboneka yavuze ko kuba barangije itorero yizera ko ibyo Guhuzagurika no gusobanya birangiye.

Minisitiri Kaboneka yagize ati:” Birashoboka ko abantu batowe ariko badasobanukiwe inshingano zabo, hagati aho kuzishyira mu bikorwa hakabaho guhuzagurika, hakabaho gusobanya, ariko uyu munsi ndizera yuko uko muvuye muri iri torero, kwa guhuzagurika, kwa gusobanya kwarangiye. Dufite icyizere yuko ubu ngubu mugiye gukora mutera intero imwe, mutambuka kimwe, mwerekeza mucyerecyezo kimwe, mushyira hamwe nkuko mu mikino irangiye yose mwagiye mutwereka mwashyiraga hamwe”.

Intore z’Inkomezamihigo zicinya akadiho mu gusoza itorero.

Minisitiri Kaboneka, yibukije kandi abagize Komite z’imidugudu ko bagomba kumenya ko bakomeye, ko aribo musingi w’ibikorwa byose, ko bagomba kurangwa no gushyira inyungu z’abaturage imbere y’ibindi byose. Yagize ati:” Abagize komite y’umudugudu, muri iki gihugu muri abantu bakomeye kandi mufite agaciro. Nimwe musingi, nimwe Igihugu cyubakiyeho, ibikorwa byose nimwe bishamikiyeho”.

Minisitiri Kaboneka, yibukije abatojwe ko imikino (Imikorongiro) bahawe bakayikora neza bashyize hamwe ndetse bakayitsinda ko batagomba kubifata nk’agakino, ko ahubwo bagomba kumenya ko uko gushyira hamwe ariko kuri.

Yabibukije kandi ko abantu bashyize hamwe nta kibananira, niyo ari gatoya ngo badashyize hamwe karakomeza kagakura kakababera ikibazo cy’ingutu, ariko iyo bashyize hamwe bagafatanya ngo niyo cyaba ari ikibazo cy’ingutu bahangana nacyo kandi bakagitsinda. Yababwiye kandi ko aho u Rwanda ruvuye, aho rugeze ko ikiruhagejeje ari ugushyira hamwe, gukorera hamwe no kugira icyerekezo.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye ibirori byo gusoza itorero ry’Inkomezamihigo.

Itorero ry’Imbonezamihigo ( Abagize komite z’imidugudu) mu karere ka Kamonyi ryatangijwe tariki ya 7 risozwa tariki ya 14 Ukuboza 2016, ryari rihuje abagize komite nyobozi ku rwego rw’Imidugudu bagera ku 1268, bari bagabanije mu matsinda cyangwa amasite atatu ariyo Site ya ISETAR, Site ya ECOSE Musambira hamwe na Site y’ikigo cy’abihaye Imana cyitiriwe mutagatifu Bernadette.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →