Kamonyi: Minisitiri muri MINEDUC yasuye ishuri rya RTSS asigira impanuro abana b’abakobwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya yasuye ikigo cy’ishuri cya RTSS giherereye mu murenge wa Runda. Nyuma yo gutambagira ibice bitandukanye mu kigo areba ibijyanye n’isuku aho yasanze ari nta makemwa, yaganirije abanyeshuri, by’umwihariko abakobwa yabahaye inama n’impanuro ku myitwarire iboneye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, Olivier Rwamukwaya yasuye ishuri ryigisha imyuga rya RTSS riherereye mu murenge wa Runda. Yaganiriye n’abanyeshuri abasaba kwitandukanya n’icy’aricyo cyose cyababuza amahirwe yo kwiga, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge by’uburyo bwose. Yasabye by’umwihariko abana b’abakobwa kwirinda uwabashora  mu ngeso mbi wese.

Yagize ati ” Turabashishikariza rero kwirinda ibiyobyabwenge, kugira ngo mwige neza muzavemo abanyarwanda bazima, muzigirire akamaro mukagirire n’Igihugu muri rusange.”

Yibukije abakobwa ko ingeso z’ubusambanyi arizo ziviramo bamwe gutwara inda zitateganijwe no kwandura indwara zitandukanye. Yabasabye kumenya kuvuga “OYA”.

Yagize ati ” Abakobwa, mutinyuke guhakana. Mubwire ababashuka ngo ibyo mudushukisha natwe tuzabyigurira ndetse n’ibirenzeho ni turangiza kwiga. Nti bikwiriye ko bagushukisha iby’akanya gato ugatakaza amahirwe y’ubuzima bwawe bwose.”

Yakomeje agira ati ” Ni hagira ubahatira kubikora, ukaba wavuze “OYA” ariko agashaka gukomeza ahatiriza, hari inzego z’ubuyobozi, hari Polisi, hari imirongo itishyurwa uhamagaraho ukavuga uti umuntu arimo arampohotera. Tabaza uvuge ko umuntu arimo kuguhohotera, burya no guhora buri gihe abikubwira, buri gihe ashaka kubigushoramo, ataranabikora ubwabyo, burya nabwo aba arimo aguhohotera.”

Minisitiri atambagizwa ikigo. Gififu w’umurenge ibumoso, Minisitiri, Umuyobozi w’Ikigo na DG muri MINEDUC.

Kutavuga ihohoterwa ngo ni nk’umwe uhishira umurozi akamumara ku rubyaro. Yabasabye gutanga amakuru dore ko ngo hari n’ababikora nk’ubucuruzi, aho usanga hari ababarangira abandi bakabahuza, ibi ngo bigomba gucika.

Uwase Diane, umunyeshuri muri RTSS yabwiye intyoza.com ko ibishukishwa abana b’abakobwa byo bihari nubwo ngo ku ishuri yigaho ntabyo ahazi. Avuga ko hari inzira zishobora kuba intandaro y’ubusambanyi no gutwara inda zitateganijwe.

Agira ati ” Nko kwishuri hari nko kuba umunyeshuri yajya mu mwijima, kwihererana n’umuntu ahantu bonyine hatabona nko mu mashuri hatari urumuri, kujya mu mawikendi (weekend) cyangwa se ikindi gihe ahantu hatazwi no mu buryo butazwi.

Uwase, yemera ko abana b’abakobwa bahura n’ibishuko byinshi birimo abarimu bashobora kubashukisha amanota, guhabwa impano zitandukanye, mu minsi mikuru umwarimu agahamagara umwana w’umukobwa cyangwa se mu yindi minsi, gukundwakaza umwana w’umukobwa mu ishuri n’ibindi ngo bishobora kuba intandaro yo gushorwa mu ngeso mbi ziviramo abatari bake gutwara inda zitateganijwe cyangwa se bakandura indwara zitandukanye aho bamwe ngo binabaviramo kureka ishuri.

Urugendo rwa Minisitiri Olivier Rwamukwaya, rwasozaga gahunda ya MINEDUC yakorwaga hirya no hino mu gihugu mu bigo by’amashuri. Iyi gahunda yateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, yatangiye tariki 5 isozwa tariki 16 Gashyantare 2018.


Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →