Kamonyi: NT.F icukura amabuye y’agaciro isanga kudakoresha umwana bimwubaka bikubaka n’umuryango we

NT.F ni Kampuni icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma. Nyuma yo gukumira abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basanga byarubatse umuryango abana bakomokamo ndetse bifasha abatari bake kongera kuba abana bafite agaciro mu miryango bakomokamo.

Francois Bicamumihigo, umukozi uhagarariye abandi muri Kampuni ya NT.F ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma ahamya ko gukumira abana ngo be kuza gukora mu birombe byatumye ubumwe bw’abana n’ababyeyi bukomera ndetse benshi bagarurirwa agaciro bari baratakaje.

Ati” Mu gukumira abana kuza mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro twabibonyemo umusaruro ukomeye. Icya mbere; Uburenganzira bw’umwana bwarabungabunzwe, turimo kubungabunga ubuzima bwe, kuko iyo uje hano mu mabuye uri umwana w’imyaka 13-15 ukorera ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ( ashobora no kurenga), akabishyira ku mufuka ntabwo umubyeyi aba akibashije ku muyobora.”

Akomeza ati” Umusaruro wa mbere twagize tugihagarika abana kutaza muri ubu bucukuzi ni uw’uko ubu abana barimo kumvikana n’ababyeyi, umwana akabasha kujya kwiga, hari hamaze kubaho abana kubera amafaranga babona bakirirwa mu nzoga kubera yabashije gukorera ya mafaranga. Umubyeyi kubwira umwana ati ngwino ukore akarimo aka naka yifitiye amafaranga yo kwiha icyo ashaka ntabwo yakumva, yamuteraga utwatsi ati ubikore cyangwa ubireke n’ubundi nutangaburira ndarya.”

Francois Bicamumihigo/ NT.F umukozi uhagarariye abandi ( Gapita).

Bicamumihigo, akomeza avuga ko uyu munsi aho bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bafite umutekano uhagije ndetse bunze ubumwe n’imiryango ndetse  n’abana kuko ubu abana barajya kwiga, bafite ikinyabupfura batozwa n’ababyeyi.

Umwe mu babyeyi uturiye ahakorerwa ubu bucukuzi ndetse akaba yari afite umwana wari warararuwe n’ifaranga yabonaga mu birombe, yabwiye intyoza.com ko ubu mu rugo amahoro ari yose, ko yongeye kwishima ubwo umwana yavaga mu bucukuz akagaruka mu rugo ndetse agasubira mu ishuri.

Igitsina gore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntabwo cyasigaye inyuma. Uyu ubanza ni umugore.

Ati “ Ugira ngo abana bagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro wababwira iki ngo bakumve, nta mubyeyi hano wari ugifite ijambo ku mwana. Umwana ukurusha ifaranga! Wanavuga se ahubwo? Gusa uyu munsi ni amahoro kuko umwana ariga kandi arumvira ndetse nta kimuhugije, kuva aho baviriye muri ubu bucukuzi ni amahoro.”

Bicamumihigo, umukozi wa NT.F Kampuni y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko nko mu cyumweru wasangaga bakoresha abana 50 ariko ngo ubukangurambaga bakorewe ndetse no kubereka icyo itegeko rivuga ku mirimo ivunanye ikoreshwa umwana dore ko bigeze no kubihanirwa, ngo byatumye bahindura imikorere ndetse babona inyungu nini ugereranije na mbere, cyane ko abana nubwo ngo batahembwaga menshi ugereranije n’abakuru n’umusaruro batangaga ngo wabaga ari muke.

Avuga kandi ko uyu munsi nka Kampuni ya NT.F bishimira uruhare rwabo mu kongera gufasha umuryango nyarwanda bagarura abana bari baratwawe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Agira inama abandi bacukuzi muri rusange guha agaciro umuryango ariko n’umwana muri rusange, bamurinda imirimo iyo ariyo yose ivunanye.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko benshi mu bana bari baratwawe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse bagata ishuri barisubiyemo ndetse bakaba babanye neza n’imiryango yabo.

Avuga ko bafatanije n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage hagamijwe kurengera umwana, basabye ko buri wese ikibazo akigira icye bagafatanya guha uburere bwiza umwana w’umunyarwanda bamuremamo umuntu uzigirira akamaro, akakagirira umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Muri NT.F Kampuni, bavuga ko mu rwego rwo gukumira abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bashyize ibyapa mu mbago zijya aho ubucukuzi bukorerwa, bibuza abana kuhagera ku buryo n’uwaza hari umubyeyi ashaka cyangwa ikindi kimuzanye hari urubibi atarenga, aho ahamagara bakamusanganira ari hanze y’imbago z’ahakorerwa ubucukuzi.

Icyapa gikumira umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 kwinjira ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →