Kamonyi-Nyamiyaga: Gutora Kagame ni ihame ridakuka-Abaturage

Mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi, igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamiyaga kuwa 21 Nyakanga 2017, abaturage bahamya ko bashingiye kubyo amaze kugaragariza u Rwanda ku mutora ngo ni ihame ridakuka.

Uwanyirigira Chantal, umugore ukora umwuga wo gufotora afite umugabo n’abana batatu, avuga ko yiteje imbere abikesheje imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, atangaza ko yahereye kubiceri 200 akajya mu matsinda n’ibimina byose byabayeho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Kagame.

Uwanyirigira, avuga ko ubu yabashije kubaka inzu iwe, yaguze icyuma gifotora gifite agaciro k’ibihumbi 400, yize gutwara imodoka akora ibizami aratsinda ubu akaba afite Perimi yo gutwara, avuga ko ari mu bagore basubijwe ijambo n’agaciro bikozwe na Perezida Kagame, ko rero nk’uwasubijwe agaciro atatesha agaciro uwakamusubije.

Chantal Uwanyirigira, Umugore witeje imbere ahereye ku biceri bibiri by’ijana, aho ageze ngo ni Kagame.

Agira ati” Twasubijwe agaciro na Paul Kagame, cyera umugore yari uwo mu gikoni, nti yajyaga ahagaragara, nta Jambo yagiraga ariko ubu kubera agaciro twasubijwe abagore natwe twiteje imbere, ndi umugore witeje imbere kandi uzi icyo akora, nahereye kuduceri magana abiri ngenda ntubitsa, kugira ubuyobozi bwiza ntako bisa, kutwigisha kwizigamira ni byiza cyane, nagiye mu matsinda y’abagore atandukanye, ubu ndishimira aho ngeze kubera Paul Kagame, ku mutora ni ihame ridakuka.”

Nyiramana Rebeka, umuturage mu kagari ka Bibungo yatangarije intyoza.com ko kuriwe abona ko Paul Kagame ari Rudasumbwa, ko ibyo yakoze ntahandi yari yumva Perezida nkawe, ko rero ku mutora atari ibyo gushidikanyaho.

Kwamamaza Paul Kagame, byari ibyishimo ku baturage byo guhamya urukundo bamukunda.

Agira ati’ Utamutora ahubwo niwe waba ufite ikibazo naho ubundi ku mutora byakagombye kuba ihame kuri buri wese. Njye nari umukene ufite ibibazo ariko Kagame yampaye Mituweli ndivuza n’abana banjye, naheraga munzu ariko ubu byabaye amateka, yangaruriye ubuzima, ivuriro riri haruguru y’iwanjye, amashuri ndayaturiye nta mwana ugorwa no gukora urugendo ajya kwiga kure, Kagame ni umubyeyi. Ubuyobozi bwa mbere nahoraga mu bibazo, nkubitwa n’umugabo ariko Paul aje, umugabo wanjye yarinze apfa nta nkoni yongeye kungeraho, ubu ndyama munzu mu gihe mbere nahoraga mbundabunda, nta mpamvu nanjye ntavuga ngo Paul Kagame aragahoraho, ahubwo biratinze kuko nta mpamvu yambuza kumutora.”

Rudasumbwa Emmanuel, afite imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yabonye ingoma nyinshi ariko ko ku ngoma ya Paul Kagame aribwo yabonye amahoro asesuye, aribwo yabonye umuturage agira ijambo, umugore agahabwa agaciro. Agira ati” Nabonye umuyobozi wita kubaturage be, ushakira icyiza umuturage ndetse n’umuyobozi ushatse guhohotera umuturage akabibazwa kandi mbere bitarabagaho.”

Uretse guhamya Ibigwi, imigabo n’imigambi by’umukandida, banayuzamo bagacinya akadiho.

Akomeza agira ati” Twahawe agaciro nk’abanyarwanda, yubatse ubumwe mu baturage, ibyo Kagame amaze kutugezaho sitwe gusa tubibona kuko n’amahanga numva ngo aza kwigira ku Rwanda, kutamutora rero byaba ari ikosa rikomeye, ni ihame ko tumutora agakomeza kutuyobora.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →