Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo wakubise umugore agahungira ku kagari n’abana, yafashwe

Dusingizimana Albert, umugabo wakubise akanamenesha umugore n’abana, bakazinduka bahungira ku kagari ka Bibungo ho mu Murenge wa Nyamiyaga, yatawe muri yombi n’inzego z’ibanze ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB. Ni nyuma y’uko yari yahise ahunga urugo rwe. Umugore yari yamaze guhungira iwabo yatumweho intumwa ngo agaruke murwe bityo n’umwana abashe gukomeza kwiga.

Amakuru y’ifatwa rya Dusingizimana yemejwe na Gitifu w’Akagari ka Bibungo, aho avuga ko bamusanze mu murima ahinga. Ati “ Bwacyeye mu gitondo abona abantu ntabwo bakirimo kumushaka araza arakingura ajya iwe, afata isuka ajya guhinga”.

Akomeza avuga ko akimenya ko ariyo yagiye amusanga mu murima, aramuganiriza ndetse ahamagara abaturage amubwira ko bagiye kuganira ku bibazo bye n’umuryango, ariko byari amayeri yo kugira ngo adacika kuko mu kumuganiriza yahamagaje DASSO n’Inkeragutabara bagahita bamufata, aho bamushyikirije RIB ikorera mu Murenge wa Mugina ari nayo ishinzwe Nyamiyaga.

Umugore w’uyu mugabo, nyuma yo gukubitwa agahunga urugo we n’abana batatu harimo uw’umunyeshuri, aho bwacyeye bajya kwiyambaza ubuyobozi bw’Akagari ka Bibungo, amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’aka kagari ni uko yari yahunganye n’abana iwabo I Mbuye ho mu karere ka Ruhango, ariko ngo hoherejwe intumwa yo kumubwira ngo agaruke mu rugo kugira ngo n’umwana abashe gukomeza kwiga.

Soma hano inkuru bijyanye;Kamonyi: Abana na Nyina bazindukiye ku kagari nyuma yo gukubitwa bakaburabuzwa n’umugabo
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Nyamiyaga: Umugabo wakubise umugore agahungira ku kagari n’abana, yafashwe

  1. Fulgencie February 12, 2021 at 12:44 pm

    Mbega ibintu bibabaje! Ubu se Koko abo bana bazakura bafite umutima umeze gute?

Comments are closed.