Kamonyi: Nyuma y’imyaka 25, umucyo wasimbuye umwijima muri SEVOTA-Min Nyirahabimana

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango SEVOTA uvutse, kuri uyu wa 08 Mutarama 2020 Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina yibukije abitabiriye iki gikorwa ko amateka y’abagize SEVOTA yahindutse, ko ahari umwijima haje umucyo, ko bahinduye byinshi bityo bakwiye gutwaza bajya imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, umwe mu babaye hafi abagore bagize SEVOTA mu bihe bikomeye banyuzemo, yabibukije ko ibihe barimo uyu munsi bitandukanye kure n’ibyo babayemo aho wasanganga mbere izuba riva ariko hakaba hari umwuka w’umwijima.

Ati“ Nejejwe no kubana namwe kuri iki gicamunsi, kinyibutsa neza ibindi bicamunsi twagiye tugirana, hashize imyaka 25. Igitandukanye ni uko icyo gihe nubwo izuba ryabaga riva, hari umwuka w’umwijima, ariko ubu noneho dufite izuba kandi turi no mu byishimo ( celebration) hari umucyo muracyeye, murakosotse, amateka yanyu yarahindutse”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, aganirira abitabiriye ibirori bya SEVOTA byabereye mu Murenge wa Rukoma ahazwi nko mu kiryamo cy’Inzovu.

Akomeza ati “ Icyo gihe rero si uko nubundi mutari mukwiriye ibi, ariko navuga ngo ni amateka y’u Rwanda yari yarabagize uko mwari mumeze icyo gihe, ariko dushima ubuyobozi bwiza, dushima Ingabo zacu, dushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuko yahinduriye amateka abaturage b’iki gihugu, abagore  by’umwihariko ndetse n’abagore bari mu bibazo by’umwihariko birenze nuko icyo gihe mwari mumeze”.

Minisitiri Nyirahabimana, ashima abagore bo muri Sevota kuko aho bavuye hari habi. Uyu munsi bahinduye amateka, bahindura amategeko haba mu Rwanda no mu mahanga kuko nibo batumye Isi by’umwihariko mu rukiko mpuzamahaga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR)-Arusha, hemerwa ko icyaha cyo gufata ku ngufu abagore cyemerwa ndetse gishyirwa mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu kubera ubuhamya bahagurutse bakajya gutanga. Ibi kandi byanatumye no mu Rwanda iki cyaha gikurwa ku cyiciro cya kane gishyirwa mu cya mbere kubera bo.

Muri uku kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 SEVOTA imaze, bafite insanganyamatsiko igira iti“ Dukomeze dusakaze amahoro n’urukundo mu muryango, dusigasire ubumwe”.

Godeliva Mukasarasi ashyikirizwa impano y’urumuri n’abafatanyabikorwa ba SEVOTA.

Godeliva Mukasarasi, umuhuzabikorwa wa SEVOTA akaba ari nawe washinze uyu muryango mu cyahoze ari Komine TABA ( ubu ni mu karere ka Kamonyi), avuga ko ibihe bitari byoroshye, ko byari ibihe by’umwijima, by’ubwigunge n’imibabaro bikomeye. Ko hari abumvaga nta cyizere cyo kubaho, nta buzima ariko uyu munsi ngo amateka yarahindutse, aho bwiraga bakumva butari bucye cyangwa se bwacya bakumva butari bwire, byose byabaye amateka ubu bari mu rugendo rwiza rw’iterambere.

Mukasarasi, avuga ko kugera ku rwego uyu munsi bariho byavuye mu mbaraga nyinshi n’ubwitange bwa benshi ariko kandi no kugira ubuyobozi bwiza bw’igihugu. Avuga kandi ko binyuze mu matsinda abagore bagiye bahugurwa, bigishwa ku kumenya kwimenya, kudaheranwa n’amateka, kubabarira no kubana mu mahoro ( abenshi mu bagore bafashwe ku ngufu banabyara abana). Bigishijwe kandi kwishakamo ibisubizo no gutera intambwe bakiteza. Ibi ngo byatanze umusaruro ushimishije, aho uyu munsi imiryango y’abagize SEVOTA ibayeho neza kandi ikaba ibanye neza n’abandi mu rugamba rw’iterambere.

Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa ikigo cy’amahoro cya SEVOTA.

Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 25 ya SEVOTA, hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’amahoro-SEVOTA Institute ( imbere ya Guest House y’akarere ka Kamony kizatwara amafaranga y’u Rwanda Miliyoni magana ane na mirongo itanu(450,000,000Frws. Ni ikigo kizagira ibice byinshi bitangirwamo ubwenge n’ubumenyi ku byiciro bitandukanye by’abantu ariko byose intumbero ari ukubaka imibereho myiza n’amahoro arambye mu banyarwanda.

Abafatanyabikorwa ba SEVOTA, baturutse muri Texas Christian University-TCU bashimishije abitabiriye iki gikorwa.
Godeliva Mukasarasi na bamwe mu bafatanyabikorwa.

 

Bimwe mu byamuritswe n’abanyamuryango ba SEVOTA, biva mubyo bakora ngo bibesheho kandi biteze imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →