Kamonyi: Perezida Kagame yatowe nk’umukandida rukumbi uzahagararira RPF-Inkotanyi mu matora

Abagize inteko rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yateranye kuri iki cyumweru tariki 4 Kamena 2017 batoye 100% Perezida Paul Kagame nk’umukandida umwe rukumbi kuzahagararira umuryango mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama 2017.

Amatora yabereye mubusitani bw’inzu yakira abantu yitiriwe Ijuru rya Kamonyi ( Guest House Ijuru rya Kamonyi) kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017 akitabirwa n’abanyamuryango 943 ba RPF-Inkotanyi mu karere ka kamonyi, batoye 100% Perezida Paul Kagame kuzahagararira umuryango mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’intara y’amajyepfo hamwe na Tuyizere Thadee, umuyobozi wa RPF-Inkotanyi muri Kamonyi.

Gutora Perezida Paul Kagame nk’umukandida ugomba guhagararira umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu ari mu mezi 2 ari imbere, abanyamuryango bamutoye ndetse bakabikora nta numwe umwimye ijwi kubitabiriye amatora, bavuga ko bamugirira icyizere bashingiye ku ntambwe amaze guteza u Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’ibikorwa bye ngo byivugira umunsi ku wundi.

Kamagaju Eugenie, wamamaje ndetse akavuga ibigwi Perezida Paul Kagame nubwo ngo ibigwi bye birenze uko byavugwa umunsi n’amasaha, yagize ati:” Paul Kagame yatugiriye neza, yahagaritse Jenoside, yahaye abagore ijambo, yagaruye itorero dutorezwamo, yagaruye ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda mu ruhando mpuzamahanga, yaduhaye umutekano tunawusagurira amahanga, yaduhaye Inka tunywa amata, yazamuye imibereho y’umunyarwanda mu byiciro byose; Uburezi, Ubukungu, Ubuzima, Ubuhinzi, ibikorwa remezo aho bitageraga yarabihashyize ndetse biracyakorwa, iterambere ryigaragariza buri wese, yegereje ubuyobozi abaturage, u Rwanda ruragendwa, n’ibindi byinshi, utamutora yatora nde.”

Ibarura ry’amajwi ryerekanye ko abanyamuryango 943 bitabiriye gutora bose batoye 100% Paul Kagame.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi avuga ko guhitamo Perezida Paul Kagame guhagararira umuryango mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe, kumuhitamo ngo akomeze ayobore u rwanda ngo ni uguhitamo neza.

Agira ati:” Inkotanyi za kamonyi ziriteguye, umukandida wacu Paul Kagame twamutoye 100%, bivuga ko amatora yo mu kwezi kwa munani tuzamutora 100% nkuko tubigaragaje hano, turabyizeye ko aziyamamaza agakomeza kutuyobora nka Perezida wa Repubulika. Tumutegerejeho byinshi kandi yatugejeje kuri byinshi haba iterambere mu mpande zose z’akarere, ari mu bukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza, ubutabera, hari byinshi twagezeho tubikesha nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko abishoboye dushaka gukomezanya nawe.”

Guverineri Mureshyankwano, yashimiye cyane abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’intara y’amajyepfo witabiriye iki gikorwa, yagize ati:” Mumaze gusaba no gukwa, inkwano yanyu yashimwe muramwegukanye, hasigaye ubukwe bwo kwegukana umugeni burundu tariki 4 Kanama, ubukwe bwo guheka umugeni, abasenga basenge hatazagira umuntu upfa hagati aha akagenda atabonye buriya bukwe.

Yagize ati:” Reka mbabwire, abajiginywa bajiginywe, abahekenya amenyo bazayamarire munda. Nkotanyi za Kamonyi murasobanutse gusa, n’amahanga yaremeye ko abanyarwanda tuzi guhitamo uko dukwiriye kuyoborwa, Umugeni wacu arasobanutse.”

Nyuma yo gutora 100% bacinye akadiho.

Amatora y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, nyuma yo kwemeza 100% Perezida Paul Kagame ko ariwe uzahagararira umuryango, azashyikirizwa intara y’amajyefo nayo imwemeze hanyuma azashyikirizwe Kongere y’umuryango ku rwego rw’Igihugu aho ariyo izemeza bidashubirwaho umukandida ugomba kuzahagararira umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 4 Kanama 2017.

Ibyishimo byari byose nyuma yo gutora Perezida Paul Kagame nk’umukandida wabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →