Kamonyi: Polisi irahiga bukware abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge

Abakora bakanacuruza inzoga zitemewe ziganjemo Kanyanga hamwe n’ibindi biyobyabwenge bakomeje guhigwa ngo bafatwe bakanirwe urubakwiye.

Hirya no hino mu mirenge, utugari n’imidugudu bigize akarere ka kamonyi, polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, ikomeje mu buryo butunguranye ibikorwa bitandukanye bigamije guca intege no guhashya abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 6 Nzeli 2016, mu murenge wa Karama, akagari ka Muganza mu mudugudu wa Gatare, umubyeyi w’umugabo w’imyaka 70 y’amavuko hamwe n’umwuzukuru we w’imyaka 17 y’amavuko, baguwe gitumo na Polisi barimo benga Kanyanga.

Uretse kuba bengaga Kanyanga, basanganywe Litiro 2 bari bamaze kwenga, hafatwa ibikoresho bifashisha mu kuyikora ndetse na Litiro 25 z’ibisigazwa byengwamo iyi nzoga ya Kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge ikaba itemewe kubutaka bw’u Rwanda. Aba bombi nibyo babatatanye bari mu maboko ya Polisi.

Ibikorwa byo guca intege no guhashya abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga, ntabwo byabaye gusa mu murenge wa Karama.

Utu ducupa ubona, ikirimo si amazi asanzwe, harimo inzoga ya Kanyanga itemewe kubutaka bw'u Rwanda.
Utu ducupa ubona, ikirimo si amazi asanzwe, harimo inzoga ya Kanyanga itemewe kubutaka bw’u Rwanda.

Mu murenge wa Kayenzi, akagari ka Mataba umudugudu wa Rugoma naho Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 aho yaguwe gitumo ari mu bikorwa byo kwenga Kanyanga.

Uyu mugabo uri mu maboko ya Polisi, yafatanywe Litiro 7 za Kanyanga, afatanwa Litiro 2 z’iyo yari amaze kwenga ndetse anafatanwa ibisigazwa bingana na Litiro 25 byengwamo Kanyanga hanafatwa kandi ibikoresho bitandukanye bifashisha birimo ingunguru n’ibindi.

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com hirya no hino muri aka karere ka Kamonyi, bahamya ko impamvu bimwe muri ibi bikorwa bidacika ishingiye ku kuba hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ngo bakingira ikibaba abakora ibi bikorwa. Bamwe ngo banga kwiteranya ndetse bamwe bakaba batanashirwa amakenga n’abaturage mu kwenga no kugira uruhare mu icuruzwa ry’izi kanyanga.

Mu gukemanga bamwe mu bagize inzego zibanze, abaturage bamwe bavuga ko bitumvikana uburyo inzego ubwazo zigize umudugudu yaba Komite n’izindi nzego zirimo iz’urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, abajyanama b’ubuzima n’abandi bavuga ko batamenya mu mudugudu wabo abakora ibikorwa nk’ibi hamwe n’ibindi ngo bafatanye kubirandura mu babikora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →