Kamonyi/Rugalika: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kigwiriye umuntu

Ahagana ku I saa yine zo kuri uyu wa mbere Tariki 26 Kanama 2019 mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugalika umugabo w’imyaka 47 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika abo bari kumwe bariruka. Amasaha ashize asaga atatu agishakishwa.

Dusabimana Ildephonse w’imyaka 47 y’amavuko niwe wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kuva ahagana ku I saa yine akaba agishakishwa n’ubuyobozi, abaturage n’inzego zitandukanye.

Habimana Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye yemereye intyoza.com ko iyi mpanuka y’ikirombe yabaye, ko abari mu kirombe bose hamwe ari abantu bane riko batatu bavuyemo biruka umwe muri bo kikamufata yiruka ariko kikamuhusha ku buryo ntacyo yabaye cyane mu gihe uyu wa kane Dusabimana Ildephonse yahezemo arimo gushakishwa.

Gitifu Habimana, yabwiye kandi intyoza.com ko amakuru bayamenye bahurujwe n’aba bari barokotse iyi mpanuka, bagahita batabara. Avuga ko atazi igihe biri butware kugera kuwo ikirombe cyagwiriye kuko ngo aha mu kirombe ni harehare kandi hatengutse amabuye n’itaka byinshi bigwamo.

Aya niyo mabuye y’urugarika. Ahenshi yomekwa ku nzu yubakwa n’ahandi ugasanga agaragara neza.

Impanuka muri ibi birombe bicukurwamo amabuye y’Urugarika ntabwo zari ziherutse nk’uko ubuyobozi bwabitangaje. Turacyakurikirana andi makuru mashya kuko ibikorwa byo gushakisha uwaguye mukirombe birakomeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →