Kamonyi/Rugalika: Umugabo aravugwaho kubwira umugore we amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Mata 2020 ku I saa kumi mu Mudugudu wa Mpungwe, Akagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika, hari umugabo witwa Ndengeyingabo w’imyaka 60 y’amavuko wafashwe ajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Runda, arakekwaho kubwira uwo bashakanye witwa Kabega Berthe nawe w’imyaka 60 y’amavuko amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kumenyekana kw’aya makuru, kwaturutse ku muturanyi w’uru rugo ari nawe mwana wabo witwa Kayiranga Bonaventure wumvise batongana igihe kirekire, bikageza aho Se umubyara akoresheje aya magambo ayabwira Nyina, bituma ahitamo gutabaza.

Bivugwa ko ngo uyu mugabo n’ubundi ajya agirana amakimbirane mu rugo n’uyu mugore we bagatongana, mu kumubwira agakunda gukoresha amagambo asesereza.

Amagambo bivugwa ko yakoreshejwe, ngo yamubwiye ati “ Afite amazina maremare y’Abatutsi, igihe cyabo cyageze, ngo ababo bashiriye mu ruzi”.

Karahamuheto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masaka ku murongo wa Terefone yemereye intyoza.com ko aya makuru yayamenye, bayamwandikiye ariko ko ntaho yagiye”.

Ati“ Sinahageze ariko yabwiye umugore we ngo…, icyo nzi nabonye banditse ngo…Abantu babo bashiriye mu ruzi, ngo Igihe cyabo cyageze. Nta byinshi nabimenyeho kubera ko ntagezeyo…, ibyo nibyo nabonye banyandikira muri SMS ( ubutumwa bugufi)”.

Iki gikorwa kivuzwe, kugeza twandika iyi nkuru kibaye ikigira umubare karindwi (7), mu bikorwa byaba mu ngiro no mu mvugo byibasiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka kamonyi, mu gihe turi mu cyumweru cy’icyunamo gisozwa uyu munsi muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Photo/Archive

Soma hano izindi nkuru bijyana ku bikorwa byibasiye Abarokotse Jenoside i kamonyi: Kamonyi/Ngamba: Umugore witwa Ingabire Epiphanie avuga ko yabwiwe amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside

Twibuke Twiyubaka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →