Kamonyi-Rukoma: Abagabiwe Inka babwiwe ko kuyigurisha ari nko “Kunyereza umutungo wa Leta”

Ku gicamunsi cy’uyu wa 23 Gashyantare 2021, imiryango 10 yo mu Murenge wa Rukoma yagabiwe Inka muri gahunda ya “Girinka”. Abagabiwe, mu butumwa bahawe, basabwe kuzifata neza zikabateza imbere, bagahindura ijibereho, ikaba myiza kurusha. Babwiwe kandi ko uzahirahira ayigurisha azafatwa nk’uwanyereje umutungo wa Leta.

Mukangoga Drocella, ni umubyeyi utiye mu Kagari ka Taba akaba umwe mubagabiwe. Yabwiye intyoza.com ko ashimishijwe no kuba agabiwe Inka, ko agiye guhindura imibereho ye ndetse n’umuryango ukamererwa neza.

Ubwo zagezwaga Mukiryamo cy’Inzovu, buri umwe mu bagabiwe yari afite ikiziriko ariko kandi n’amashyushyu.

Avuga ko ubu ari ubukungu butashye mu rugo, ko kandi ari agaciro gakomeye kuri we n’umuryango bakesha Perezida Kagame. Ashimangira ko iyi nka izamuha ifumbire agahinga akeza, akihaza akanasagurira isoko, ko izamuha amata ndetse n’amafaranga.

Nyirishema Patrice, ku myaka 60 y’amavuko avuga ko nta kuntu atakwishima kuba agabiwe inka ngo kuko ni ubwa mbere kuva yavuka iwe hatashye inka. Avuga ko agiye kujya ayifata neza akagerageza kuyiba hafi kugira ngo amenye ubuzima bwayo nayo imukamirwe, ikamirwe abana, imuhe ifumbire ndetse n’amafaranga bityo batere imbere.

Inka ziri Mukiryamo cy’Inzovu.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko abahawe izi nka ari abaturage bari ku rutonde rw’abagombaga kuzihabwa muri gahunda ya Girinka, babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe( ibyiciro byacyuye igihe).

Gitifu Nkurunziza, avuga ko nta wagabiwe ugomba gufata nabi iyi nka cyangwa se ngo ayigurishe, ko kuyigurisha ari nko kunyereza umutungo wa Leta. Ati“ Gufata nabi cyangwa kugurisha izi nka za Girinka ni ukwangiza gahunda ya Leta kandi ntabwo twabyihanganira. Umuntu ugurishije iriya Nka ni nko kunyereza umutungo wa Leta. Nutangiye kubikinisha duhagarara ahirengeye iyo tugize Imana tukamenya amakuru”. Avuga kandi ko Leta iba yatanze amafaranga menshi kuri izi Nka ku bwo gushakira ubuzima bwiza abaturage, ko rero uyu ari umutungo wa Leta udakwiye kwangizwa.

Akomeza avuga ko mu bihe bishize hari abaturage ndetse na bamwe muri Komite zishinzwe iyi gahunda bagiye bafatwa bagahanwa. Avuga kandi ko iyo inka itashye mu rugo rw’umwe mu baturage muri uyu murenge ari ubukire buba bwinjiye, buje guhindura imibereho myiza y’abaturage kuko abana n’abakuru babona amata, bakabona ifumbire ndetse n’amafaranga bityo umuryango mu buryo bugari ugatera imbere.

Gutombora nibwo buryo bwiza bwakoresheje ku bagabiwe.

Kuva mu mwaka wa 2006, mu Murenge wa Rukoma hamaze gutangwa inka 1085 muri gahunda ya Girinka. Mu muhigo w’uyu mwaka, bahize gutanga inka 91, ubu bamaze gutanga 46. Abazigabiwe basabwa kuzifata neza no kwibuka ko kugabirwa bisobanuye kuzamuka mu mibereho, ariko kandi no kwibuka kwitura. Inka zagabiwe aba baturage zose zirahaka, ifite amezi make ni ane nkuko ushinzwe ubworozi mu karere ka Kamonyi yabitangaje, akanasaba abagabiwe kumenya ko aya ari amahirwe bagize, bakwiye kutayapfusha ubusa, ahubwo bakayafata, bakayakomeza bakagira ubuzima buteye imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →