Kamonyi/Runda: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri na Mwarimu bari bakocoranye batabarwa n’abari hafi

Mu kigo cy’urwunge rw’amashuri-GS Muganza kiri mu murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, ntibyoroshye kumenya nyirabayazana w’intambara yavutse hagati y’umuyobozi w’ikigo na mwarimu. Umuyobozi ati “mwarimu yasohotse mu biro yiruka akururiraho urugi ararukomeza nanjye ngakurura nkingura”, mwarimu ati “hari icyo nahungaga”. Nyirabayazana ni inde?, Ubuyobozi bw’Uburezi mu Karere buvuga ko ntacyo bwakora ku kibazo cyahise gishyikirizwa ubugenzacyaha-RIB.

Bayisenge Martin, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yabwiye intyoza.com ko ibi byabaye mu cyumweru gishize, aho yahamagaye umwarimu ngo amwitabe kuko yari amaze iminsi asiba cyane, ko ndetse amuhamagara yasanze yatashye mu ma saa cyenda n’igice we na bagenzi be isaha zitaragera.

Mwarimu akigaruka mu biro, yaherejwe ibarwa imusaba ibisobanuro, aricara asoma ibirimo, abirangije ngo ahita akunjakunja urwo rwandiko ati“ nkakwica”. Umuyobozi w’ikigo akomeza ati“ Aba arampagurukanye ajya kuntera amakofe, nanjye ndahaguruka nigizayo intebe mbona akomeje ansatira ariko ikofe ndarikwepa nsubira inyuma nkingura akabati, ndebamo mbona nta kintu kirimo, ateye indi ntambwe ansanga ndunama nkugiye gufata ikintu mu kabati ahita asohoka”.

Uyu muyobozi, avuga ko ubwo mwarimu yasohokaga yagiye avuza induru, avuga ngo apfushe“ Se” “aho kumutabara tumubarire amazeru tumwandikire, tumuhe domande?”. Avuga ko mwarimu akigera hanze yahise asubira inyuma, akubitaho urugi, aho uyu muyobozi nawe ngo yatekereje ko imfunguzo zaba ziri inyuma akaba agiye kumukingirana, niko kujya kurugi uri inyuma agakurura akinga, uri imbere nawe agakurura afungura, ariko ngo abarimu n’abandi nibo baje baratabara.

Mwarimu Dushimiyimana Adreas ufitanye ikibazo n’umuyobozi, abibona nko kubangamirwa no kumugendaho kandi ngo binamaze igihe. Nyamara ku rundi ruhande ngo hari isano bafitanye yakabaye ibafasha gukorana neza aho guhigana ubutwari. Avuga ko yasohotse ahunga ikintu cy’icyuma umuyobozi yari agiye kumukubita nubwo we abihakana.

Dushimiyimana, avuga ko atazi impamvu ituma umuyobozi we amugendaho. Avuga ko ari umwarimu wigisha neza abana ndetse bagatsinda neza kurusha n’abandi. Ubwo umuyobozi yamuhamagaraga ngo yari atashye kuko akora ataha Kigali kandi kubona imodoka bikaba biba bigoye ku mugoroba.

Avuga ko ageze mu biro by’umuyobozi, mu gihe yakekaga ko wenda ari ikindi amuhamagariye cyo kumufasha ngo yakirijwe urwandiko rumusaba ibisobanuro by’iminsi 20 yasibye mu minsi 40. Avuga ko gusabwa kwisobanura bitari bibaye ubwa mbere ngo kuko asanzwe akunda kumwandikira akamusubiza nta kibazo kibaye.

Kimwe mu byazamuye uburakari bwa mwarimu bikaba imbarutso y’ubu bushyamirane n’imirwano yahoshejwe n’abatabaye ni ukuba muri uru rwandiko yasabwaga gusubiza yisobanura, umuyobozi we yarashyizemo n’iminsi azi neza ko yari mu rupfu rwa“ Se” kandi azi neza ko ngo yanohereje abamutabaye.

Agira ati“ Harimo ukuntu nyine yanditse ashyiramo n’iminsi nashyinguye Papa kandi yaranohereje n’abantu bamperekeza, ayishyiramo yose ko nasibye, agahinda karanyica cyane rwose, mvugishije ukuri emotions (amarangamutima) zaranyishe ndavuga nti koko ibi bintu uba ukoze ni ibiki, kwandika ugashyiramo n’iminsi nashyinguye Papa? Mbese nahise numva nanjye agahinda kanyishe, gufata domande birananira ndayimusubiza. Nayimusubije nyine nanjye bigaragara ko narakaye”.

Muri uku guterana amagambo, umuyobozi ngo yagiye mukabati akuramo ikintu cy’icyuma agiye kukimukubita ngo ahita asimbuka afata urugi arukubitaho akigera hanze. Mu kurufata akarukomeza ngo yatekerezaga ko narurekura akiruka ashobora gusohoka akamukubita cya cyuma mu mutwe, bityo arwana n’urugi afunga undi nawe afungura, bakizwa n’abatabaye bari hafi aho.

Avuga ko mu bihe byashize uyu muyobozi yigeze kumusabira ko bamwirukana, ko ndetse mu manota y’imihigo amaze kumuha inshuro ebyiri atamukwiye, aho rimwe ari muri 50, ubundi muri mirongo itandatu. Ibi byose kimwe ngo no guhora amushakaho impamvu adashakisha kubandi ngo abona bifite ikindi bihishe cyo kumwirukanisha mukazi, nyamara ngo uyu muyobozi ubundi yamubyariye abana mu butisimu, ibintu avuga ko byakabaye bibagira abavandimwe bahuza.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ayuko ibibazo by’uyu muyobozi ndetse na mwarimu ubuyobozi bushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi bumaze igihe buzi ariko ntacyo bwigeze bubikoraho, haba mu kubagira inama cyangwa se gushaka uko babatandukanya mu gihe amakimbirane yabo agira ingaruka ku burezi no kubaka inzangano mu bakabereye abandi urugero.

Umuyobozi w’iki kigo, yemereye intyoza.com ko ibi bikiba yahise yihutira gutanga ikirego mu bugenzacyaha-RIB. Abajijwe niba byari ngombwa kuhihutira kandi bafite ubuyobozi bukuriye uburezi haba ku rwego rw’umurenge n’Akarere yanze kugira icyo abivugaho, kimwe n’amasano bafitanye yakabaye abafasha kunga ubumwe no kurerera Igihugu kurusha kuba mu makimbirane yo guhigana ubutwari. Ubuyobozi bw’uburezi mu karere nabwo buvuga ko ikibazo bwakimenye, ariko ko ntacyo bwakora ku byamaze kugezwa muri RIB.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →