Kamonyi/Ruyenzi: Iyo Polisi itagoboka hari igice cyari kigiye gushya kigakongoka

Ahagana ku I saa mbiri n’iminota 20 z’uyu wa 09 Mutarama 2021, inzu ifite imiryango 2 y’uwitwa Nishimwe iherereye ahateganye n’icyapa cy’imodoka zijya Kigali ku Ruyenzi, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Iyo ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ritahagoboka inzu nyinshi zari zigiye gushya zigakongoka kubera umuriro. Harakekwa umuriro w’amashanyarazi, ariko nyirabayazana wabyo ntabwo iramenyekana. Abaturage bati” Iyo hataba Polisi twari tugendesheje”.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye hari umunyamakuru wa intyoza.com warimo kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yo kuba I saa mbiri z’ijoro buri wese yageze aho ataha. Ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’iminota 5 nta nahamwe bari bagikora, ndetse no mu muhanda ku ma saha yagenwe ya saa mbiri, abaturage bari bavuyemo.

Umuriro ntabwo wari woroshye.

Mu gutabaza, imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’umuriro hamwe n’abapolisi babizobereyemo, mu minota 22 bahurujwe bari bageze ku Ruyenzi gutanga ubutabazi aho bahageze umuriro ukiri mu nzu imwe y’imiryango 2 ariko ushobora kwadukira andi mazu byari byegeranye.

Imodoka kabuhariwe kimwe n’aba bapolisi bahise batabara, batangira kuzimya umuriro ku buryo bakirekura amazi mu muriro ibyagaragaraga nk’ibigiye kwadukira izindi nyubako byahise bicwekera, umuriro ugahita uzima.

Abaturage bazanye amashoka n’ibindi bikoresho ngo bagire icyo bakora biranga.

Mu gihe abaturage bari hafi bari bazanye ibikoresho bitandukanye birimo amashoka n’ibindi ngo bice inzugi n’amadirishya mu rwego rwo gushaka uko bazimya iyi nkongi ariko byananiranye, aba bapolisi byabatwaye akanya nk’ako guhumbya kubera ibikoresho kabuhariwe.

Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, yakorerwagamo imirimo itandukanye irimo ubufotogarafi n’ibijyana nabyo hamwe n’ubcuruzi bw’imyenda. Muri ibi byose, nta nakimwe cyarokotse iyi nkongi. Gusa harengewe byinshi byajyaga kuhatikirira birimo n’amazu akikije ahari hafashwe.

Umuriro ntabwo wari woroshye.
Imodoka kabuhariwe ya Polisi mukuzimya inkongi niyo yahagobotse.
Bamwe mubakoreraga ahahuye n’iyi nsanganya, baje kureba ibyo bahasize ko hari icyo baramura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →