Kamonyi: Umugabo Surwumwe wari umaze imyaka 9 aba mu giti cy’Isombe yubakiwe inzu

Surwumwe Fabien, umuturage utuye mu murenge wa Rukoma Akagari ka Mwirute mu mudugudu wa Gafonogo nyuma y’imyaka 9 aba mu giti cy’isombe yubakiwe inzu ayitaha itararangira neza ariko ashima Imana.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma ari nawo Surwumwe atuyemo, atangaza ko iki gikorwa cyo kubakira inzu Surwumwe kugira ngo kigerweho hifashishijwe imbaraga z’abaturage igikorwa bakakigira icyabo.

Agira ati:” Surwumwe, yabaga ahantu hatabereye umunyarwanda wo muri iki Gihugu turimo, tumaze kubona ko ari mu mibereho mibi twafatanije n’abafatanyabikorwa aribo baturage b’uyu murenge, baduhaye amatafari, abafite atoriye zibaza baduha inzugi, uduhaye idirishya cyangwa ibati rimwe n’umusumari; ni igikorwa twihutishije tugamije gukura umuturage mu mibereho mibi y’aho yabaga ngo nawe abeho mu mibereho myiza nk’abandi”.

Surwumwe na V/Mayor Prisca Uwamahoro , abaturanyi n’abitabiriye umuhango wo gushyikiriza Surwumwe Inzu.

Surwumwe Fabien, avuga ko ashima Imana, anejejwe kandi no gukurwa mu mibereho mibi yo mu giti cy’Isombe yabagamo kandi ngo atari ibirungo maze agahabwa inzu. agira ati:” Surwumwe nabaga mu giti cy’Isombe ntari ibirungo, Nagize ubuzima bubi, ahantu nari ndi ni habi, nari ndi mu giti cy’isombe merewe nabi nkoresha kwihangana gusa kugeza ubwo ubuyobozi bunyibutse. Abayobozi banyuragaho, bagahinduranya bakazana abandi ariko ntibagire ikintu bankorera”.

Surwumwe mbere yo guhabwa inzu nshya. Aha niho yiberaga.

Surwumwe, nubwo inzu yayigiyemo itararangira neza, ashimira cyane itangazamakuru ngo kuko ryagize uruhare mu kugaragaza ikibazo cy’ubuzima bubi yari abayemo, ashima Gitifu mushya w’uyu murenge ngo kuko akigera mu murenge yaramusuraga akamuhumuriza ngo bitandukanye n’ababanje. Ashimira kandi by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo kubwo gukomeza kugaragariza abanyarwanda ko yitaye ku mibereho myiza yabo.

Inzu nshya yahawe Surwumwe. Nubwo itararangira neza ngo kuyibamo bimurutira kuba mu giti cy’Isombe.

Nkurunziza Jean de Dieu Gitifu wa Rukoma, amaze ukwezi n’iminsi mike muri uyu murenge kuko yawugezemo tariki ya 8 ugushyingo 2016 avuye mu murenge wa Mugina yayoboraga. Abazwa impamvu abona yaba yarateye uyu muturage kutubakirwa mu myaka 9 kandi ubuyobozi bumunyuraho bukabibona nkuko umuturage abivuga.

Yagize ati:”Ntabwo mbizi, bishobora kuba wenda nta bushobozi bwari buhari cyangwa se wenda no kwegeranya abafatanyabikorwa bitari byakunze. Natwe nta buhanga bundi, ni ukwegera abaturage kuko nibo bafite amafaranga nibo bafite ubushobozi nibo bafite izo nzugi nibo bafite ayo matafari, ayo madirishya n’ibindi, narabegereye rero mbibabwiye basanga nabo byari bibabangamiye bahita bashyiramo imbaraga n’amafaranga yabo inzu mwabonye ko irimo irangira”.

Abitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza Surwumwe Inzu, bahagaze hagati yayo n’indi igizwe n’igikoni, ubwiyuhagiriro hamwe n’ubwiherero.

Uwamahoro Prisca, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemera ko uyu muturage yabaga mu buzima bubi. Yemera kandi ko yabaga mu nzu itameze neza yari yararenzweho n’igiti cy’Isombe. Avuga ko ikibazo cyatinze kumenyekana, gusa ashima itangazamakuru ryagize uruhare mu kumenyekanisha iki kibazo akavuga ko aho kimenyekaniye ubuyobozi bwatangiye kugikemura.

Agira ati:” Yabaga munzu itameze neza yari yararenzweho n’Igiti cy’isombe, mu bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge turimo kubakira umugabo witwa Surwumwe inzu yo kubamo, aho igeze harashimishije kuko irasakaye, irakinze iteye igishahuro n’umucanga yewe ifite n’igikoni aho gukarabira n’ubwiherero. Kuba Surwumwe yabonye aho kuba ni ibintu bishimishije”.

Uretse Inzu, yanahawe Matora yo kuraraho akaba kandi ngo yarasezeranyijwe kuzahabwa Inka nkuko yabitangarije intyoza.com.

Inzu yubakiwe umugabo Surwumwe, nkuko Nkurunziza Jean de Dieu umuyobozi w’umurenge abitangaza ngo ifite agaciro kagera hafi miliyoni eshatu ariko ngo amafaranga agaragara ( Cash) yatanzwe akabakaba ibihumbi 800 mu gihe andi agendera mu bwitange n’ibikoresho abaturage batanze bakoresheje imbaraga zabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →