Kamonyi: Umugabo yishe umuvandimwe we akoresheje igice cy’icupa

Kuri uyu mugoroba wa tariki 23 Ukwakira 2017 mu murenge wa Runda mu kagari ka Gihara, umudugudu wa Rukaragata, ahagana ku i saa kumi n’ebyiri, umugabo witwa Havugimana Vincent yishe akoresheje igice cy’icupa murumuna we witwa Gasimba Simon.

Umugabo Havugimana Vincent w’imyaka 42 y’amavuko akaba mwene Sebahutu Petero na Nyirakamana Godeliva, kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017 yishe murumunawe witwa Gasimba Simoni w’imyaka 38 y’amavuko akoresheje igice cy’icupa yamuteye mu gice cy’ahari umutima.

Ubu bwicanyi, bubaye nyuma y’aho aba bavandimwe banyweraga ku kabari k’uwitwa Nzabonimana Emmanuel mu mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara mu murenge wa Runda. Amwica, ngo yagiye amukurikiye avuye kuri aka kabari maze nyuma yo kumutera iki gice cy’icupa ku mutima bakiri hafi y’aka kabari, uwatewe icupa yagarutse yiruka agihumeka avuga ibimubayeho ari nabwo yagwaga imbere y’aka kabari nkuko bamwe mu baturage babibwiye intyoza.com

Nkuko amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage bavuganye nayo ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri uyu  mu dugudu n’akagari abivuga, uyu Havugimana wishe umuvandimwe we ngo yari asanzwe ari umuturage uhora kenshi agirana ibibazo n’abo mu muryango we dore ko ngo mu minsi ishize yari afunguwe aho yari amaze amezi atandatu afunze azira gukomeretsa umugore we.

Nyuma yo kwivugana umuvandimwe we, Havugimana Vincent ngo yahise atoroka ku buryo kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga yari ataratabwa muri yombi, Umurambo wa Nyakwigendera, ubwo twandikaga iyi nkuru wari ushyizwe mu modoka ya Polisi aho bivugwa ko ujyanwe ku bitaro bya Remera Rukoma ho mu karere ka Kamonyi. Amakuru agera ku intyoza.com arahamya kandi ko ikibazo cy’imitungo aricyo gishobora kuba aricyo nyirabayazana w’ubu bwicanyi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umugabo yishe umuvandimwe we akoresheje igice cy’icupa

  1. Ruterana October 25, 2017 at 8:26 am

    Birabaje,gusa nyakwigendera imana imwakire mu bayo,uyu mwicanyi nafatwe ahanwe kuko icyumvikana nuko yiyemeje kuzamara abo mu muryango we abaziza amasambu yarangiza akadukira n’abandi,umuntu nibwo akiva mu buroko ahise yica ,ibi bigaragaza ko uburoko yabuciye amazi yabaye inkora maraso,burya rero ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka numva afashwe yahanwa by’intangarugero ataramara n’abandi.

Comments are closed.