Kamonyi: Umujyanama winjiye muri Njyanama amaze kurahira

Kayitesi Alice, umujyanama wazamutse ahagarariye umurenge wa Musambira wakomokagamo Udahemuka Aimable wari Umuyobozi w’Akarere ariko akaza gusezera ku mpamvu bwite, amaze kurahira imbere y’Amategeko.

Ahagana ku i saa tatu n’iminota 25 kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo Alice Kayitesi, umujyanama mushya wazamutse ahagarariye umurenge wa Musambira arahiriye kwinjira mu bagize inama Njyanama y’Akarere kaKamonyi.

Kayitesi, ashyira umukono ku indahiro yari amaze kugirira imbere ya Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

AliceKayitesi, yatowe mu murenge wa Musambira tariki 11 Ugushyingo 2017 kugira ngo asimbure Udahemuka Aimable wari Umujyanama wawo ndetse akaba yari n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ariko akaza gusezera kuba umuyobozi w’Akarere ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.

Igikorwa cyo kurahira kwa Alice Kayitesi mu kwinjira mu nama njyanama y’Akarere ka Kamonyi kirakurikirwa n’irahira ry’abandi bajyanama bashya mu mirenge itandukanye, gikurikirwe kandi n’itorwa ry’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, igikorwa intyoza.com ikugezaho Live.

Indahiro ya Alice Kayitesi, umujyanama mushya mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yakiriwe ku rwego rw’amategeko na Adolphe Udahemuka, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →