Kamonyi: Umukozi yakubise mugenzi we mu karere kugeza umwe ajyanywe kwa muganga

Muburyo butamenyerewe kandi butunguranye, umunyamategeko akaba n’ushinzwe umurimo wa Noteri hamwe n’ushinzwe ibikoresho mukarere barwanye umwe muribo isura irangizwa.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 15 Nzeli 2016, ahagana ku masaha ya saa saba na saa munani, umukozi ushinzwe imirimo ya Notariya akaba n’umunyamategeko w’akarere (Legal Advisor & Notary) yakubiswe n’umukozi ushinzwe ibikoresho mu karere ( Logistics Officer) amwangiza mu maso kugeza ajyanwe kwa muganga.

Iki gikorwa kigayitse cyo kurwana kubakozi babiri b’akarere bose b’abagore, cyabereye mubiro by’akarere aho bakorera, cyabaye bamwe mubakozi b’aka karere barebera nyamara bigera aho umwe akomeretsa undi ntawe ubatabaye ngo ababuze kurwana.

Intandaro y’uku kurwana hagati y’aba bakozi, ishingiye ku gucyocyorana( Gutongana) kwabanje hagati yaba bagore, ubwo ngo Noteri w’akarere yabwiraga mugenzi we ushinzwe ibikoresho ko akererwa kugera mu kazi n’aho aziye ngo akigira mu kunywa ibyayi hanyuma bakamushaka ngo abahe ibikoresho bakamubura.

Nyuma y’igihe gito barimo bacyocyorana ngo nibwo uyu mukozi witwa Umutoni Francine yafashe icyuma kibamo utwuma bafatanisha impapuro agikubita uyu witwa Nyiransengiyumva Adeline mu maso amadarubindi ye arameneka no mu maso arangirika ahita ajyanwa kubitaro bya Remera Rukoma.

Kugera ubwo twandikaga iyi nkuru aba bombi twagerageje kubashaka ngo bagire icyo batangariza intyoza.com ariko Umutoni we Telefone ntiyacagamo n’ubwo umunyamakuru yageraga aho imirwano yabereye yari kubiro by’umurenge wa Gacurabwenge ahakorera Polisi.

Nyiransengiyumva Adeline, ubwo twageragezaga kumushaka ku murongo we wa Telefone ngendanwa, yasonaga ariko ntiyitabe, amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com akavuga ko bishoboka ko yaba atameze neza kuburyo akiri kwa muganga ngo kuko yavuye amaraso menshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →