Kamonyi: Umuturage yakubiswe n’ubuyobozi bumugira intere

Umugabo witwa Ndahimana Innocent, atuye mu kagari ka Karengera mu mudugudu wa Nyarusange, mu ijoro ryakeye tariki 6 Ukuboza 2017 ahagana i saa munani yakubiswe n’Umukuru w’umudugudu, ari kumwe n’ushinzwe umutekano hamwe n’irondo. Umuturage yasizwe ari intere no kuva murugo atabishoboye.

Ndahimana Innocent bakunda kwita Sebacuzi( akora umwuga w’ubucuzi ari nawo ngo  iwabo bakoraga) yatewe n’irondo ryari riyobowe n’umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano baramukubita bamusiga ari intere.

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga mu rugo rw’aho uyu muturage acumbitse, Ndahimana yavuze ko yabonye Mudugudu, ushinzwe umutekano n’irondo baza bakamugwa hejuru aho aryamye maze ngo umwe muribo akamufata mu ijosi amuniga, hanyuma ngo akamuta hanze aribwo batangiraga kumuhondagura.

Yagize ati: Nabumvaga, nari ndyamye numva abantu munsi y’urugo bavuga ngo uwo mugabo asigaye aryamamo hano, umwe mu bankubise yaje ahita ahirika urugi rugwamo imbere( ni inzu itaruzura acumbikiwemo n’ubwo ari kavukire, ntirakingwa, akugi ni ako yegekaho nti gateye). Agezemo ati hita ubyuka, maze kubyuka ahita amfata mu ijosi ahita aniga, amaze kuniga arambwira ngo ntabwo tugukeneye ahangaha sohokayo, ahita anjuguta aransohora anjugunya hanze, abandi bahita bamfata ngo ni nicare hasi. Hari mudugudu, ushinzwe umutekano hamwe n’abanyerondo, bampodaguye uko ntatse mudugudu akavuga ngo ceceka, uratakira nde, hari nka saa munani z’ijoro.”

Inzu uyu muturage wakubiswe abamo.

Uyu muturage yabwiye umunyamakuru ko atazi icyo yakubiswe azira, ko ndetse no kweguka byari byamunaniye, dore ko ahagana i saa kumi nimwe z’uyu mugoroba  wa tariki 6 Ukuboza 2017 aribwo umunyamakuru yamusanze aho acumbitse, akamukura mu buriri, akamutsindagiza kugera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira ngo abashe gutanga ikirego aho yakiriwe neza na polisi ikanamufasha ngo abashe no kugera kwa muganga.

Shabani Kabera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko ihohoterwa ry’uyu muturage atigeze arimenya, ko abakarimubwiye aribo bivugwa ko bamukubise, gusa yavuze ko agiye kubikurikirana.

Abaturage bamwe mu bahuruye ubwo uyu muturage yakubitwaga n’ubuyobozi, babwiye intyoza.com ko batazi imvano yo gukubitwa k’uyu muturage, gusa bavuga ko uyu mudugudu akunze gukubita abaturage, ko uwakubiswe atari uwambere cyangwa uwakabiri. Bavuze kandi ko uwakubiswe yabanjirijwe n’itwarwa rya mukuruwe bivugwa ko yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, azira ko ngo yigeze gukubitwa n’uyu mudugudu ubwo yari mu bibazo byo kurangiza imanza z’umuryango maze ngo uyu watwawe akirukira munzu akazana umuhoro akirukankana uyu mudugudu wari umurembeje n’inkoni.

Ubwo uyu watwawe yabonaga bikomeye kuko ngo mudugudu yahise amutanga mu buyobozi agashakishwa, yahise ahunga. Yafashwe na Mudugudu, Mutekano n’irondo ku makuru bari bamaze kumenya ko ari murugo iwe. Nyuma yo kumugeza kuri Polisi nibwo ngo baje bahondagura uyu Ndahimana( ni umuvandimwe we).

Umukuru w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano, amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ari abavandimwe mu muryango( mwa se wabo), ko ndetse uyu bakubise yahoze aba munzu ya mukuru w’uyu mugabo ushinzwe umutekano ariko bakaza kuyimwirukanamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →