Kamonyi: Umuturage yambuwe na gitifu w’akagari ibye biza no gutezwa cyamunara na Banki

Umuturage wo mu murenge wa Rukoma yatakambiye ubuyobozi bw’akarere ku karengane yagiriwe na Gitifu w’akagari aho amushinja kumwambura ibihumbi 134,920 byamuviriyemo ko ingwate yahaye Banki imuha umwenda itezwa cyamunara.( yavuguruwe).

Nyirangendahimana Madeleine, ashinja umunyamabanga nshingwabikorwa (gitifu) w’akagari ka Mwirute umurenge wa Rukoma ku mwambura amafaranga ibihumbi 134,920 kuyo yari yagujije muri Banki bikaza kumuviramo guterezwa cyamunara umurima we yari yatanzeho ingwate kuko ayo yagombaga kwishyura gitifu yayamwambuye akabura ubwishyu.

Nyirangendahimana agira ati:” Nagujije amafaranga ibihumbi 200 muri Banki mu rwego rwo gushaka kwikorera umurimo w’ubucuruzi kuko nubundi nibyo nakoraga, namaze kuyaguza rero nsanga nawe afite ikibazo cy’icumbi yari arimo arambwira ngo ni mugurize mo ibihumbi 100 yishyure ideni yari arimo ry’ibihumbi 80, byarangiye rero atanyishyuye. Nyuma yo kumuha ayo mafaranga no muyo nari nasigaranye yagiye aza agafata ideni mubyo nacuruzaga, ideni rihura n’amafaranga ibihumbi 34920 hari mu mwaka w’2015 amafaranga yose hamwe angana n’ibihumbi 134,920 y’u Rwanda.”

Nyirangendahimana, akomeza agira ati:” Byarangiye ya Banki nari natsemo ya mafaranga iza kunyishyuza kuko ntari nishyuye ngo birangire, byabaye ngombwa ko bantereza ingwate y’umurima cyamunara kugira ngo mbashe kwishyura, na n’uyu munsi ntabwo ndishyurwa kandi yari yaratanze itariki ya 15 ukuboza 2016 ko azayashyira ku murenge nkayahasanga ariko nagiyeyo inshuro zigera kuri enye ngaruka.”

Nyirangendahimana Madeleine, uvuga ko yambuwe na Gitifu w’Akagari n’ibye bigatezwa cyamunara.

 

Mukanyabyenda Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute aganira n’intyoza.com ku murongo wa terefone ye ngendanwa, yateye utwatsi ibivugwa n’uyu muturage umushinja kumwambura, avuga ko nta nyandiko afitanye nawe, ko nta mwenda amubereyemo bityo rero ko ibyo avuga nta shingiro bifite.

Yagize ati:” uwo muturage ku mumenya ndamuzi, icyo kibazo ntabwo ari ubwambere agitanze ariko nta deni mubereyemo, byageze no ku rwego rw’akarere bamutuma ibimenyetso niho mperukira ikibazo.”

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ubwo yakiraga iki kibazo imbere y’inteko isanzwe ubuyobozi bugirana n’abaturage buri wa gatatu nyuma ya saa sita, yabwiye abaturage ko nta muyobozi wo kwambura umuturage, yasezeranije ko bitarenze icyumweru kimwe uyu muturage azaba yishyuye utwe.

Udahemuka, aganira n’intyoza.com yagize ati:” iki kibazo cy’umuturage ntabwo twari twarakimenyeshejwe ku gihe, tukimenyeye mu nteko y’abaturage, biragaragara ko hari abayobozi bihererana abaturage, ariko nanabibonyemo n’undi muco wo guhishirana, agomba gukurikiranwa.”

Udahemuka, yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kugira imyitwarire n’indangagaciro z’umunyarwanda ubereye koko Igihugu, ubereye ubuyobozi. Nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ejo yasuye akarere ka Gasabo, umuyobozi wikubira iby’abaturage, ibigenewe abaturage, ntabwo akwiye kwihanganirwa. Turagendera rero muri uwo murongo duhabwa n’umuyobozi mukuru w’Igihugu kandi turibwira ko bizagira umusaruro.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →