Kamonyi: Umuturage yishwe n’inkoni yakubiswe n’abantu 8, barimo abanyerondo bahise batoroka

Abineza Cyprien, umuturage w’imyaka 31 aherutse gufatwa n’abanyerondo mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Rukambura mu gitondo cyo kuwa 17 Mutarama 2021, baramukubita, bamugejeje aho bakekaga ko yibye nabwo arakubitwa kugeza apfuye. Hahise hafatwa abantu 5 b’abakozi b’ahakekwa ko yibye, nyuma haza gufatwa abanyerondo 2 mu gihe uwa 3 agishakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura, Usengimana Kalisa yabwiye intyoza.com ko abanyerondo 3 aribo bafashe uyu Abineza, aho bikekwa ko bagize uruhare mu kumukubita, nyuma banamushyikiriza abo bakekaga ko bibye baramukubita kugeza apfuye.

Abantu umunani, barimo batanu b’abakozi b’umugabo witwa Munyeshuri Faustin ukora ubuhinzi n’ubworozi, ari naho uyu Abineza bikekwa ko yari yibye inanasi yafashwe yikoreye, ukongeraho abanyerondo 3 nibo bikekwa ko bamwicishije inkoni.

Gitifu Kalisa wa Rukambura, ku mugoroba w’uyu wa 21 Mutarama 2021, yabwiye intyoza.com ko abanyerondo babiri muri 3 bafashwe bakaba bafunze, mu gihe undi wa gatatu yatorotse ntawe uzi aho ari. Avuga kandi ko abakozi 5 ba Munyeshuri bahise bafatwa bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu muntu.

Gitifu, avuga ko abanyerondo bafatiye uyu Abineza ahitwa Mugaperi ho mu kagari ka Buhoro barindiraga umutekano, baramumanukana bamujyana aho bakekaga ko yibye inanasi bamufatanye mu mufuka. Akubitirwayo kugera yishwe n’inkoni.

Soma hano indi nkuru bisa;Kamonyi-Musambira: Umuturage yicishijwe inkoni azizwa inanasi yafatanwe

Mu gihe ubu bugome bwo gukubita umuntu kugeza yishwe n’inkoni bwabaye mu gitondo cyo kucyumweru, abanyerondo babiri muri batatu bafashwe kuri uyu wa kabiri mu gihe undi umwe wa Gatatu agishakishwa. Nyakwigendera Abineza, yashyinguwe kuri uyu wa gatatu Tariki 21 Mutarama 2021.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →