Kamonyi: Uruganda rw’umuceri rwibarutse urw’ifu y’ibigori-kawunga

Uruganda rw’ifu y’ibigori-Kawunga rwiswe Mukunguri Maize Flour ( MUMAF), rubaye urwa gatatu muri aka gace k’amayaga, rukomotse ku ruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri-MRPIC rwahabanje. Akawunga ka mbere kamaze kugera ku isoko, mu ngano y’ibiro bitanu, icumi na 25.  

Niyongira Uzziel, umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri (Mukunguri Rice Promotion Investment Company-MRPIC) ari nawe uzamuye aka gace kagezemo izi nganda uko ari eshatu, avuga ko ifu (Kawunga) bagejeje ku isoko bizeye ubwiza bwayo ndetse n’uburyohe.

Urebeye inyuma, inyubako z’uruganda rutunganya Kawunga.

Niyongira, avuga ko ibi abihera ku bushobozi bw’uruganda ndetse n’ibikoresho bafite bagereranije n’ibindi basanzwe babona hanze aha, bakongeraho imitunganyirize y’umusaruro w’ibigori bakuramo ifu, inzira banyuramo babitunganya kugera ku ifu bakeneye.

Avuga kandi ko gushinga uru ruganda rutunganya ifu y’ibigori-Kawunga babanje kubyigaho, biga ku isoko, bashaka inyubako ziberanye n’uruganda, bashaka abahanga babafasha kubona imashini zigezweho zizababashisha kugera ku bwiza bw’ifu ikenewe.

Imbere mu ruganda, imashini zigezweho.

Niyongira Uzziel, avuga ko nyuma yo kuba batangiye uru ruganda rw’akawunga, bafite gahunda yo gushyiraho urundi ruganda rwa kane ruzajya rutunganya ibiryo by’amatungo, aho narwo ngo rutazatinda.

Aka gace k’amayaga, kabanje kubakwamo uruganda rw’umuceri rwa MRPIC, aho bigaragara ko rumaze gutera imbere kandi rwunguka. Ibi bigaragazwa no kuba rugenda rubyara izindi nganda zirimo urutunganya ibicanwa-amakara ( Briquettes) biva mu bisigazwa by’umuceri, hamwe n’uru rwa Kawunga rwatangiye.

Uru ruganda rw’Ifu y’Ibigori rwuzuye, ruje gukomeza iterambere ry’aka gace k’amayaga n’iry’akarere muri rusange, rufasha abaturage mu kubaha akazi no kugura umusaruro w’Ibigori byabo. Rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 30 z’ibigori ku munsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →