Kamonyi: Ushinjwa Kwica umuntu yakatiwe n’urukiko igifungo cya burundu 

Urubanza ruregwamo Kubwimana Aimable washinjwaga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe n’icyaha cyo kwica umuntu, rwasomewe mu ruhame aho icyaha cyakorewe mu kagari ka Kigembe Tariki 16 Gashyantare 2018. Urukiko rwamuhanishije gufungwa burundu.

Kubwimana Aimable, yashinjwaga n’ubushinjacyaha ibyaha birimo Gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe n’icyaha cyo Kwica umuntu byose yakoze tariki 5 n’iya 6 Mutarama 2018. Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwasomye umwanzuro w’urubanza, rumuhamya ibyaha, rumukatira igihano cyo gufungwa Burundu.

Kuwa 16 Gashyantare 2018 ku i saa cyenda nibwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwageze mu kagari ka Kigembe mu isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bwashinjagamo  uyu Kubwimana ibyaha byavuzwe hejuru yakoreye muri aka Kagari. Rwatangiye kumusomera adahari kugera rushoje nibwo yahagejejwe na Polisi abwirwa mu ncamake igihano yakatiwe n’urukiko.

Umucamanza, yatangaje ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso by’ubushinjacyaha, nyuma yo kumva abatangabuhamya batandukanye hamwe no kumva ukwiregura kushinjwa ariwe Kubwimana, rwasanze ibyaha ashinjwa yarabikoze.

Ku bw’iyo mpamvu, Urukiko rwatangaje ku mugaragaro ko rukatiye Kubwimana Aimable igihano cyo gufungwa burundu ku byaha yakoze.

Kubwimana, yashinjwaga gutema agakomeretsa ku kaboko akoresheje umupanga umumotari witwa Niyitanga Innocent, agashinjwa Kwica ateye icyuma mu mutima uwitwa Harerimana Denis, agashinjwa kandi gukubita no gukomeretsa akoresheje inkoni, uwitwa Habimana Vicent bivugwa ko yamurongoreye n’umugore.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →