Kamonyi: Uwashakishwaga azira gufata umwana ku ngufu yatawe muri yombi, yarwanije abamufashe biranga

Umugabo bivugwa ko akora umwuga w’ubupfumu, yari amaze igihe ashakishwa aho yari akurikiranyweho gusambanya umwana ku ngufu, yashatse kurwanya abaje ku mufata afashijwe n’abo yaterera utuyuzi birangira bose bafashwe. 

Umugabo utuye mu kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira tariki ya 9 ukuboza 2017 bivugwa ko yafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mubasigajwe inyuma n’amateka, kuva uwo munsi yahise aburirwa irengero. Ku gicamunsi cy’iki cyumweru tariki 7 Mutarama 2018 yafatiwe iwe murugo. Uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu, hari abajyaga guteza utuyuzi iwe(kuraguza).

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ubwo ushinzwe umutekano mu kagari ari kumwe n’umupolisi bageraga mu rugo rw’uyu mugabo bivugwa ko ari n’umupfumu, ngo yarabarwanije nkuko abaturage babitangarije intyoza, bavuga ko yafashe terefone y’ushinzwe umutekano mu kagari arayijugunya, amuruma mu mugongo mu gihe amapingu uyu mupolisi yari afite nayo ngo yayajugunye akanamuruma ku kaboko. Ntabwo ngo byabaciye intege kuko byarangiye bamutaye muri yombi hamwe n’ababiri barimo uwatezaga utuyuzi avuye i Muhanga hamwe na Mushikiwe. Aba bivugwa ko ngo banamufashije kurwanya aba bashinzwe umutekano.

Shabani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera yatangarije intyoza.com ko ifatwa ry’uyu mugabo ryakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, ashima ubu bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

Shabani yabwiye kandi intyoza.com ati ” Abaturage baduhaye amakuru ko ari murugo, ubuyobozi bufatanije na Polisi bamufashe bamusanze iwe. Ari hamwe n’abantu babiri bari baje kwivuza barwanije Polisi n’ushinzwe umutekano mu kagari, byababereye iby’ubusa kuko bafashwe.” Akomeza avuga ko ubwo bagundaguranaga n’abashinzwe umutekano bamubwiye ko aruhira ubusa, ko ikibazanye ari ukumufata akajya kuryozwa ibyo yakoze.

Uyu mugabo ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa wo mu basigajwe inyuma n’amateka w’imyaka 17 y’amavuko, ari kumwe na babiri barimo uwatezaga utuyuzi(uwaraguzaga) na Mushiki we, bafashwe bose bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Musambira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →