Karongi: Abantu 112, bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Abagize ibyiciro bitandukanye bagera ku 112 mu karere ka Karongi bahuguriwe ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yahuguye abantu 112 bagize ibyiciro bitandukanye ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya hagize aho ziba.

Abahuguwe, bagizwe n’abayobozi b’amadini, ba nyiri utubare n’abakozi babo, ba nyiri amahoteri n’abo bakoresha, abahagarariye Ibitaro bya Kibuye, na bamwe mu bakozi b’amabanki  yo mu mujyi w’aka karere.

Barimo kandi abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye arimo ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Amajyepfo (Integrated Polytechnic Regional Center South -IPRC- South), Sainte Marie-Kibuye, n’urwunge rw’amashuri rwa Kibuye, n’abacuruzi bo mu mujyi w’aka karere barimo abagurisha ibikomoka kuri Peterori.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye, babuherewe mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura.

Abahuguwe, bahuguwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.

ACP Seminega, yasobanuriye abagize ibi byiciro ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yongeyeho ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira; ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo; ku buryo biteza Sirikwi(circuit) ari na yo rimwe na rimwe ivamo inkongi z’imiriro.

ACP Seminega agira ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zituwe kandi zigendwamo n’abantu benshi. Murasabwa rero gushyiraho ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi”.

Amaze kubasobanurira ibishobora gutera inkongi z’imiriro, ACP Seminega yasabye abagize ibi byiciro kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abandi kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi  z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ndetse no mu ngo zabo; kandi ababwira kujya bita ku buzima bwabyo babisuzumisha ku babihugukiwe kugira ngo babarebere ko bikiri bizima.

ACP Seminega, yababwiye kujya na none bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa igihe cyose batari  kubikoresha.

Yabamenyesheje ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi  z’imiriro ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro, ariko ko agomba gukupa amashanyarazi mbere ya byose; kandi agahungisha ibintu bitarafatwa n’inkongi.

Abahuguwe kandi babwiwe nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, na 0788311224.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo bagize ibyo byiciro, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.

Umwe mu bahuguwe witwa Kabengera Innocent akaba ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubwo bumenyi, aho yagize ati:”Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa uko nakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko nayizimya iramutse ibaye.”

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Karongi: Abantu 112, bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

  1. Rwihandagaza April 26, 2016 at 8:19 am

    Iki gikorwa cyo gukangurira abantu ubumenyi bwo kwirinda inkongi zumuriro nibyiza cyane turashimira police uburyo yabiteguye abaturage nibabikurikiza inkongi zimiriro zizagabanuka.

Comments are closed.