Karongi: Abarokotse Jenoside basaba ko Umusozi wa Gatwaro uharirwa kuba ubusitani bw’urwibutso

Umusozi wa Gatwaro uri hejuru y’ahahoze Sitade Gatwaro ubu hubatse Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro. Ubwo kuri uyu wa 01 Nyakanga 2019 hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, abarokotse basabye Leta ko uyu musozi watunganyirizwa kuba ubusitani bw’urwibutso.

Abarokotse Jenoside basaba ko uyu musozi wa Gatwaro utagira ibindi bikorwa ushyirwaho, ahubwo ugatunganyirizwa kuba ubusitani bw’urwibutso, aho abaje kwibuka no kuganiriza Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe baruhukiye muri uru rwibutso bazajya bicara, bakaganira ku mateka ashaririye n’inzira y’umusaraba banyuze.

Ambassador Mukangira Jacqueline wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye abasaga ibihumbi 15 bishwe, mu byifuzo yatanze by’abarokotse harimo n’iki cy’umusozi wa Gatwaro ukwiye guharirwa ubusitani bw’urwibutso.

Ambassador Mukangira Jacqueline.

Yagize ati “ Kariya Gasozi kitwa Gatwaro kari hejuru y’urwibutso rw’abacu. Leta yacu izadufashe turabisabye bazagatange gakorwemo ubusitani bw’urwibutso ku buryo abantu bazajya baza bagasura urwibutso bakagira n’umwanya wo kujya gutekereza kuri ibyo byose by’urugendo rushaririye abacu banyujijwemo”.

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi ubwo yabazwaga n’intyoza.com icyo bagiye gukora kuri iki cyifuzo, yirinze kwemera cyangwa se ngo ahakane. Gusa avuga ko bagiye kubisuzuma.

Ndayisaba Francois/ Mayor Karongi.

Ati” Icy’umusozi kijyanye n’amateka yihariye tuzabirebaho. Hari igihe umuntu asaba ariko hari n’ababishinzwe bazasuzuma niba ubwo busabe bujyanye n’ibyo bifuza ko bihakorerwa. Ariko icyo twabizeza ni uko byose bishoboka”.

Minisitiri Busingye Jonhston avuga ku byifuzo bw’abarokotse Jenoside birimo n’icy’ubutaka bw’umusozi wa Gatwaro bifuza ko butunganyirizwa kuba ubusitani bw’urwibutso yagaragaje ko nta mpamvu bitakorwa mu gihe byaba bishoboka kandi byanyuze mu nzira ikwiye.

Busingye Jonhston / Minisitiri w’ubutabera asubiza ku byifuzo byatanzwe n’abarokotse Jenoside i Gatwaro.

Ati“ Ibyasabwe n’uhagarariye abashyinguye ababo hano, hari ibyasabwe, ubutaka kuri uyu musozi wa Gatwaro n’ibindi binyuranye. Icyo navuga ni uko byakurikiranwa mu nzira ziteganywa na Administration ( ubuyobozi), uko bigenda kose noneho ibikeneye ubuvugizi mu gihe cy’ubuvugizi bigakorerwa ubuvugizi ariko mu nzira za Administration ziteganywa n’amategeko byakurikijwe”.

Urwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 15 y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni urwibutso ruri ahahoze ari Sitade Gatwaro yiciwemo benshi mu batutsi bari bahahungiye baturuka mubyahoze ari amakomini; Gitesi, Gishyita, Mabanza, Rutsiro n’icyahoze ari Komine ya Kayove yari mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Soma indi nkuru bifitanye isano hano: Karongi: Imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 15 bishwe muri Jenoside 1994 yashyinguwe mucyubahiro

 

Umusozi wa Gatwaro uwureba inyuma y’urwibustso.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →