Kayonza: Abagabo bane bafunzwe na Polisi y’u Rwanda bakekwaho ubujura bw’inka

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara mu karere ka Kayonza, nyuma yo gufatirwa mu bujura bw’inka y’umuturage bwabaye mu rukerera rwo ku itariki ya 10 Mata 2017. Ubu bujura bwabereye mu murenge wa Mwili, akagari ka Nyamugari mu mudugudu wa Gasarabwayi.  

Abafatiwe muri ubu bujura ni Majyambere Pierre w’imyaka 27 y’amavuko, Nsekanabo Jacques w’imyaka 22 y’amavuko, Rugwiza Modeste w’imyaka 33 y’amavuko na Havugimana Jean Bosco w’imyaka 35 y’amavuko.

Asobanura iby’ubu bujura, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:” bariya babiri ba mbere bagiye mu rugo rw’umuturage saa munani z’ijoro ku itariki ya 10 Mata 2017 mu mudugudu wa Gasarabwayi bafungura ikiraro, hanyuma bibamo inka barayijyana.

Banyuze kuri mugenzi wabo witwa Rugwiza bari bahuje umugambi maze bakurayo ibikoresho byo kuyibaga. Byageze mu masaha ya saa kumi zo mu rukerera bamaze kuyibaga bajya guhisha inyama kwa mugenzi wabo wa kane witwa Havugimana Jean Bosco noneho atangira gushaka isoko ry’izo nyama”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba yakomeje agira ati;” saa mbiri za mu gitondo kuri uwo munsi, umuturage bari babwiye kuza kubagurira inyama niwe wahaye Polisi amakuru kuri ubwo bujura hanyuma bidatinze batabwa muri yombi hamwe n’izo nyama”.

IP Kayigi yashimiye cyane uyu muturage mwiza watanze amakuru y’ubwo bujura agira ati:” uyu muturage kimwe n’abandi turabashima cyane kuko iyo utanze amakuru hakiri kare bituma habaho gufata abanyabyaha ariko cyane cyane bikaba byiza iyo haburijwemo icyaha kitarakorwa”. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubujura bw’inka n’ibindi byaha muri rusange; ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego ku buryo iyi mikoranire myiza itanga umusaruro ushimishije.

IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi bagatanga amakuru vuba y’ubwo bujura agira ati:” bugira ingaruka mbi ku bukungu n’imibereho y’abaturage kuko izo nyama zishobora gutera indwara.

Zigurishwa rwihishwa kandi bishoboka ko ziba zidapimwe n’abaganga b’amatungo babifitiye ububasha”.

Yasabye abacuruzi b’inyama bafite amaguriro azwi kandi babifitiye uburenganzira kujya batanga amakuru y’abantu babashora mu bikorwa byo kugura izo nyama; by’umwihariko asaba abamotari kutishora mu bikorwa byo kuzitunda bazishyira abaguzi hirya no hino, ahubwo bagatanga amakuru kuko mu gihe bidakozwe gutyo nabo bahanwa n’amategeko.

Aba bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha bashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →