Kicukiro: Inzego zose z’ubuyobozi zasabwe kurangwa n’ubufatanye mu gukumira ibyaha

Abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Kicukiro bagera ku 100 basabwe kurushaho kuzuzanya babumbatira iterambere n’umutekano by’umunyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye inzego zose z’ubuyobozi gufatanya kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 16 Kanama 2016 mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo muri aka karere bagera ku 100 barimo  Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, abayobozi b’amadini, abakuriye Inama y’igihugu y’urubyiruko mu tugari n’imirenge n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera mu mirenge.

Abo bayobozi barimo kandi abakuriye Urwego rwunganira uturere mu kubungabunga umutekano (DASSO), abayobozi ba Njyanama y’utugari n’imirenge n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu tugari n’imirenge.

Iyo nama yabereye mu kagari ka Rukatsa, ho mu murenge wa Kagarama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Gérard Habiyambere.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bayobozi b’ibyo byiciro, Dr Nyirahabimana yababwiye ati:”N’ubwo inzego muhagarariye zifite inshingano zinyuranye ariko zihuriye ku nshingano yo guharanira iterambere ry’Umuturarwanda n’umutekano we. Kugira ngo ibyo bigerweho murasabwa gufatanya kurwanya ibyaha kubera ko bituma ibyo bitagerwaho.”

Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyabona Umupolisi wo gushyira ahantu hose. Ibyo bivuze ko izindi nzego harimo n’izo mubereye abayobozi zikwiye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Buri muntu arasabwa kandi kugira uruhare mu kubumbatira umutekano yirinda ibyaha kandi atanga amakuru yatuma ibyaha bikumirwa kandi yatuma hafatwa ababikoze.”

SSP  Habiyambere yasabye abo bayobozi b’izo nzego kugenzura ko amarondo akorwa neza, kandi bagakangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi birinda ibyaha birimo kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, n’iryo mu ngo.

Yakomeje agira  ati:”Ubufatanye hagati y’ inzego z’ubuyobozi ni ingenzi kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa no gusigasirwa. Guhanahana amakuru ku gihe bituma hamenyekana ko hari ikintu kinyuranije n’amategeko cyabaye cyangwa kigiye gukorwa bityo kigakumirwa.”

SSP Habiyambere, yashimye abo bayobozi  kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano muri aka karere kandi abasaba  kugeza ubutumwa bahawe ku bo bahagarariye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →