Kigali: Agatsiko k’abantu cumi katawe muri yombi bakurikiranyweho guhimba ibyangombwa

Polisi iragira abaturage inama kwitondera abantu baha imyirondoro yabo irimo irangamuntu, ibyangombwa mpamo by’ubutaka n’izindi mpapuro z’agaciro kuko bishobora kwiganwa nyuma bigakoreshwa mu buryo butemewe nko mu igurisha ry’imitungo n’ibindi.

Ubu butumwa buje nyuma y’uko Polisi itereye muri yombi agatsiko k’abantu biganaga ibyangombwa bagambiriye kugurisha imitungo itari iyabo.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege avuga ko Polisi yakiriye ibirego bitandatu byo muri ubu bwoko mu mezi atatu ashize.

Kugeza ubu, hakaba hamaze gufatwa abantu 10 mu iperereza rinakomeje kandi ryashoboye kuburizamo uburiganya mu igurisha ritandukanye ry’imitungo.

Aba bakekwa bibanda ku mitungo, yaba ubutaka, ibibanza cyangwa amazu akodeshwa bigaragara ko benebyo bamaze igihe badakoresha cyangwa badahora hafi, bagashaka uko bahimba ibyangombwa biyita benebyo kugirango babigurishe.

ACP Badege, Akomeza atanga urugero rwa bamwe mu bakora ubwo buriganya batandatu barimo n’umugore  baherutse gufatirwa mu karere ka Kicukiro.

Uwo mugore yiyitaga umugore w’umwe mu bo bari bafatanyije agatsiko, bakaba na ba nyir’ubutaka bwagurishwaga, abandi batatu bakaba abatangabuhamya mu gihe uwa gatandatu akora nk’umuranga cyangwa komisiyoneri.

Polisi itangaza ko buri gihe bibasira imitungo yiganjemo ubutaka n’ibibanza bigurishwa cyangwa bidakoreshwa na bene byo.

ACP Badege agira ati:”Twamenye amakuru ko mu bantu tumaze iminsi dushakisha, hari nkabo benda kugurisha ikibanza, twahise twohereza abashinzwe kubatahura babafashe banabasangana izindi mpapuro mpimbano zitandukanye”.

Yagize kandi ati:”Bigana icyangombwa cy’ubutaka cyitwa UPI (Unique Parcel Identifier) kikaza gisa n’icy’umwimerere kandi ubusanzwe kigira umubare rukumbi ukiranga udashobora kuranga ibibanza bibiri; ukaba ujyana n’akarere, umurenge n’akagari giherereyemo.

ACP Badege yongeyeho ko bigana impapuro zose zikenerwa mu igurisha n’ihinduranya ry’ibyangombwa by’icyagurishijwe.

Ku myirondoro y’imyiganano, bakoresha iya nyayo iba iri ku makarita ndangamuntu baba baribye cyangwa baratoye, ariko bagahindura ifoto iba iriho bagashyiraho iyabo.

ACP Badege, yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kuba maso no gutungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bakeka ko bari mu bikorwa nk’ibi.

Yanasabye buri wese gufata no kubika neza ibyangombwa bye, byaba ibibaranga n’iby’imitungo, ndetse n’izindi mpapuro z’agaciro ngo bidatwarwa n’abashobora kubiba imitungo yabo.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ngo imenye niba hari bamwe mu bakozi b’ibiro by’ubutaka ku rwego rw’imirenge n’uturere bafatanya n’aba bajura mu bikorwa nk’ibi.

Amazina y’abakekwa muri ibi bikorwa ndetse na y’abibwe akaba yagizwe ibanga kugirango bitica iperereza.

ACP Badege yavuze ati:”Dufite icyizere ko iperereza ryacu rizagaragaza ibimenyetso bizafasha ubushinjacyaha, mu minsi micye aba bakekwa mukazababona imbere y’ubutabera”.

Yasoje asaba abagura imitungo itandukanye, buri gihe kujya basuzuma neza ko ibyangombwa bahawe ari umwimerere, bakabanza bakabaza mu nzego zibishinzwe.

Aba bakekwaho ibi byaha bashobora gukurikiranwaho ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano nk’uko biteganywa n’ingingo za 318, 323, 609 na 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →