Kigali igomba kuba umujyi urangwa n’isuku kandi utekanye-IGP Gasana

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe Isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali, mu ijambo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa aho bari bateraniye ku muhima hafi n’ibitaro, yashimangiye ko igikorwa cyatangijwe kigamije kugira Kigali umujyi utekanye kandi umujyi urangwa n’isuku.

IGP Emmanuel K.Gasana, mu ijambo yagejeje ku bantu batandukanye bitabiriye igikorwa cy’itangizwa ry’icyumweru cyahariwe Isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali, yashimangiye ko umujyi wa Kigali ugomba kuba umujyi w’Isuku kandi utekanye.

Abapolisi batwaye ibikoresho bifashishije mu muganda.

IGP Gasana, yagize ati ” Kigali igomba kuba umujyi urangwa n’Isuku kandi utekanye, iyo niyo nshingano yacu, nicyo tugamije kandi tugomba kukigeraho.” Yakomeje yibutsa kandi ko iki gikorwa kigamije ubukangurambaga n’ubufatanye buganisha ku guca umwanda mu mujyi ariko kandi no kwibutsa ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu gukumira ibyaha. Yabwiye kandi abitabiriye uyu muganda bose ko iki ari igikorwa cy’iterambere ku gihugu.

Yagize ati ” Udafite umutekano, iyo ufite umwanda, ubwo no mu mutwe ntabwo biba bitunganye. Ibyo rero iyo ubifite bimeze neza n’ubundi iterambere ririhuta kandi tuba turi mu nzira y’ubuyobozi bwiza, mwese mwitoreye, twemera, twubaha, turangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Abaturage na Polisi bafatanya gusibura Ruhurura yazibye kubera imyanda.

IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, mu rugamba rugamije kugira Kigali umujyi ucyeye, uhora ku isonga kandi mwiza kurushaho. Yasezeranije umujyi wa Kigali ubufatanye buhoraho ndetse ababwira ko mu minsi iri imbere hari ibihembo Polisi iteganije ku murenge uzaba uwambere nkuko yagiye ibikora mu bihe bishize kuva hashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.

Abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Icyumweru cy’isuku n’umutekano cyatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2017 kizageza kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017. Harakorwa ibikorwa bitandukanye ku isuku n’umutekano, ni igikorwa kandi kizakomeza mu mezi abiri, hatangwa ibiganiro, ubukangurambaga n’inyigisho ku isuku n’umutekano hirya no hino mu bice bigize umujyi wa Kigali. Iki gikorwa cyitabiriwe n’ umuyobozi w’umujyi wa Kigali, abakozi, inzego z’umutekano zitandukanye bose bafatanije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wakozwe mu bice bitandukanye by’umurenge wa Muhima na Kimisagara.

Nyuma y’umuganda baciye akadiho, hatitawe ku iranka rya buri wese, abaturage hamwe n’inzego z’umutekano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kigali igomba kuba umujyi urangwa n’isuku kandi utekanye-IGP Gasana

  1. Biratuye November 3, 2017 at 8:29 am

    Dushimira cyane polisi y’u Rwanda ibikorwa byiza by’iterambere igaragaramo ifatanije n’abaturage, ibi bitumu twisanzura tukaganira, natwe abaturage bigatuma tubiyumvamo. Mukomeze kuba ku isonga muduhe umutekano ntakinanira abishyize hamwe ,gufatanya namwe n’ishema kuri twe.

Comments are closed.