Kigali-Nyarugenge: Gitifu w’Umurenge yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, bwana Karangwa Johnson yamaze kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umurenge.

Amakuru yo kwegura kwa Karangwa Johnson, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yageze ku intyoza.com kuri uyu wa mbere tariki 11 Nzeli 2017. Amakururu yageze ku intyoza.com, avuga ko yaba yaranditse ukwegura kwe ku mugoroba w’iki cyumweru tariki ya 10 Nzeli 2017.

Kayisime Nzaramba, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yahamirije intyoza.com ko amakuru y’iyegura rya Karangwa Johnson wari Gitifu w’Umurenge wa Gitega ari impamo, ko kandi biteguye gushaka umusimbura ngo hataba icyuho mu buyobozi asize.

Meya Kayisime, abazwa ku iyegura rya Gitifu Karangwa Johnson yagize ati” Yego ni ukuri. Yeguye ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bwe yabutanze uyu munsi mugitondo, yari amaze igihe kiri mu mezi icumi cyangwa umwaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Kayisime Nzaramba yatangarije intyoza.com kandi ko mu gihe bategereje gutegura iby’ugomba ku musimbura, ubuyobozi bugiye gushaka undi uraba umusimbuye by’agateganyo ku gira ngo bazibe icyuho ari nako bashyira uyu mwanya ku isoko.

Karangwa Johnson, ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageragezaga guhamagara Telefone ye ngendanwa ntabwo yabashije kuyitaba, ubutumwa bugufi (SMS) yohererejwe nabwo ntabwo yabusubije kugera igihe iyi nkuru yandikwaga..

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →