Kirehe: Amakarito 60 y’ibinyobwa byinjizwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafashe amakarito 60 y’ibinyobwa bya Azam byinjizwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Taliki ya 28 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda yafashe umugore witwa Mukabugingo olive w’imyaka 30 ubwo yinjizaga ikinyobwa cyitwa Azam Energy drink gikorerwa muri Tanzaniya agicishije ku mipaka inyurwaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yatangaje ko kugirango uyu mugore afatwe ari amakuru bahawe n’abaturage ko hari imodoka ifite Pulaki RAA 115 N igenewe gutwara abagenzi ariko ikaba itwaye imifuka irimo ibicuruzwa.

Umuyobozi wa Polisi ikorera muri ako karere, Superintendent of Police(SP) James Rutaremara yagize ati:”Kubera ko abaturage bamaze kumenya ko magendu igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, n’abagituye kuko iyo ibicuruzwa nk’ibi byinjiye baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari birimo ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi, babonye iyi modoka igenewe gutwara abantu ipakiye ibicuruzwa bahita babitumenyesha, natwe itugezeho turayihagarika dusanga ipakiye imifuka irimo amakarito 60 y’ibinyobwa bidasindisha byitwa Azam Energy drink byari byinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko”.

Uyu wafatanywe ibi binyobwa yemeye icyaha anagisabira imbabazi aho yavuze ati:”Ndemera ko nakoze amakosa yo kwinjiza ibi binyobwa mu Rwanda ntatanze imisoro, ariko ndabisabira imbabazi kuko nzi neza ko imisoro igirira abanyarwanda twese akamaro, nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda kugwa mu makosa nk’aya”.

SP Rutaremara, yasabye abantu kwirinda magendu kuko igira ingaruka nyinshi aho yagize ati:”Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, idindiza iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zayo zigera no ku baturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyumgu rusange.

Yasabye kandi abaturage gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko birinda magendu n’ibindi byaha bitandukanye.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, anakangurira abandi kujya batanga amkuru ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa n’abagerageje kubikora bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mu gihe iperereza rikomeje, Mukabugingo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe naho ibi bicuruzwa bikazashyikirizwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Rwanda Protection Unit-RPU).

 

intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →