Kirehe: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze abagabo babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi za Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited – EUCL) zireshya na metero 20 z’uburebure.

Abakekwaho gukora iki cyaha ni Ukozivuze Ezechiel, ufite imyaka 65 y’amavuko n’umuturanyi we akaba n’umukwe we witwa Rutayisire Robert, ufite imyaka 35 y’amavuko.

Bafashwe mu gitondo cyo ku itariki 22 Mutarama 2017 bakimara kuzimanura aho zari zimanitse hafi y’aho Ukozivuze atuye mu kagari ka Nyamugari, ho mu murenge wa Nyamugari.

Aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamugali mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage, Kubyiba cyangwa kubyangiza bigira ingaruka ku iterambere ryabo n’igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kubirinda no kubibungabunga; kandi agatungira agatoki inzego zibishinzwe ababyangiza”.

IP Kayigi, yashimye abatanze amakuru yatumye aba bagabo bafatanwa izo nsinga z’amashanyarazi; kandi asaba abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Ingingo ya 406 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ku bushake, usenya cyangwa wonona, ku buryo ubwo ari bwo bwose, burundu cyangwa igice kimwe, amazu, amateme, ingomero, impombo z’amazi n’inzira yazo, imihanda, inzira za gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku nshuro icumi (10) z’agaciro k’ibyangijwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kirehe: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

  1. boniface January 27, 2017 at 9:34 am

    Abantu biba ibikorwa bifitiye abanyarwanda akamaro ntabwo bakwihanganira kuko badindindiza iterambere ry’abanyarwanda, abaturage nidukorane n’inzego z’umutekano duhashye abagizi banabi nkabo ngabo, dutangire amakuru ku gihe kandi tugire uruhare mu kurinda ibyacu tubifashijwemo na polisi yacu.

Comments are closed.