Kirehe: Inka enye zakubiswe n’inkuba eshatu zirapfa indi igwa igihumura

Inkuba yakoze hasi mu mvura yaguye mu karere ka Kirehe, inka enye z’umuturage zahise zipfa mu gihe indi imwe yaguye igihumura.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017 ahagana saa munani n’igice mu murenge wa Gatore ho mu kagari ka Rwantonde umudugudu wa Karembo, ubwo hagwaga imvura, inkuba yakubise inka enye z’umuturage eshatu zihita zipfa.

Inka zose uko ari enye ni iz’umuturage witwa Ngendahimana Damien w’imyaka 40 y’amavuko, izi nka yari yazijyanye kuziragira ku isambu ye. Iyi mvura ntabwo yaguye gusa muri uyu murenge wa Gatore kuko yanaguye mu murenge wa Gahara ariko ho ikaba nta bintu yangije.

Muzungu Gerald, umuyobozi w’akarere ka Kirehe yemeje ko aya makuru y’aya mahano yatewe n’inkuba ari impamo. Aganira n’intyoza.com yagize ati:” amakuru ni ukuri, inka zakubiswe n’inkuba, eshatu nizo zapfuye gusa indi yahungabanye.”

Meya Muzungu, akomeza avuga ko ibyangijwe n’inkuba ari izi Nka z’umuturage inkuba yakubise zigapfa n’imwe yahungabanye. Avuga ko mu busanzwe batajyaga bagira ibibazo by’inkuba, gusa ngo mu rwego rwo kuzirinda kubera bazi ko zibaho kandi zikangiza ngo bagiye bashyira imirinda nkuba hamwe mu hantu hashobora guhurira abantu benshi nko ku mashuri ariko kandi ngo banigisha abaturage uburyo butandukanye bwo kuba bakwirinda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →