Kirehe: Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye, basabwe gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu.

​Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye yo mu Karere ka Kirehe, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu.

Inspector of Police (IP)  Gahigi Harerimana, ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Kirehe, aherekejwe n’umuhuzabikorwa  w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing)  muri aka karere, Bwana Ngarukiyinka Faustin, basabye kandi aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kuzitabira gahunda z’icyunamo aho bazaba bari mu biruhuko.

IP Gahigi, yasobanuriye aba banyeshuri amayeri akoreshwa n’abo bacuruza abantu anababwira ko igitsina gore cyane cyane abakobwa aribo bibasiwe kurusha abandi.

IP Gahigi, yaboneyeho kubabwira ko gutangira  amakuru ku gihe hari uwo babona ashobora kuba ari muri icyo gikorwa, ari uburyo bw’ibanze bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

IP Gahigi yagize ati” icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu bucakara bugezweho kandi bukorwa hakoreshejwe ingufu kugirango batware abantu bajye gukoreshwa imirimo y’agahato harimo nk’ubusambanyi, n’ubwo mu Rwanda iryo curuzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, tugomba kurirwanya twivuye inyuma”.

IP Gahigi yakomeje agira ati” twebwe nka Polisi y’u Rwanda, intego yacu ni ukurwanya uko bishoboka kose icuruzwa ry’abantu kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi kikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange, Ndizera kandi ko tuzabigeraho ku bufatanye bwanyu ndetse n’abaturarwanda bose”.

IP Gahigi, yongeyeho ko u Rwanda ari Igihugu kidakeneye  kurwana n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu kandi ko yizera neza ko igihe cyose hazabaho guhanahana amakuru kuri iryo curuzwa ry’abantu rizaranduka burundu.

IP Gahigi, yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo zirimo gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri, gukubita no gukomeretsa n’ibindi…kandi abibutsa kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero kuri bagenzi babo no mu baturanyi mu kiruhuko bagiyemo.

Abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bamwijeje ko bagiye gukomeza ubwo bukangurambaga ndetse bazajya bategura kenshi ibiganiro mpaka mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo ububi bw’icuruzwa ry’abantu kimwe n’ingaruka z’ ibiyobyabwenge kandi ko bazitabira gahunda zose zijyanye n’icyunamo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →