Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize ahabona itariki y’itorwa rya Perezida wa Repubulika

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 ukuboza 2016, komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ku mugaragaro itariki abanyarwanda bagomba kuzatoreraho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 ukuboza 2016, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ingengabihe y’ibikorwa by’amatora biteganijwe.

Hirya no hino mu bice bigize Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bari hanze mu bindi bihugu bujuje imyaka yo gutora, bari banyotewe no kumenya itariki nyirizina bazatoreraho umukuru w’Igihugu, amatariki yatangajwe haba kubazatorera mu gihugu imbere ndetse n’abazatorera mu mahanga.

Ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu bazitabira itora, itariki y’itora kuribo yashyizwe kuwa 3 Kanama umwaka utaha wa 2017, abanyarwanda baba mu gihugu bo itariki yo gutora yashyizwe kuwa 4 Kanama umwaka utaha wa 2017.

Uretse Perezida Paul Kagame uyoboye u Rwanda kugeza ubu wamaze kwemera ko aziyamamaza ndetse n’ishyaka rye rya FPR rikamutangaho umukandida nawe akabyemerera abanyarwanda ko aziyamamaza, nta wundi uragaragaza ku mugaragaro ngo byemerwe ko ari umukandida witeguye guhatanira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora azaba umwaka utaha wa 2017 nkuko amatariki yamaze kwemezwa.

  Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →