Koroshya ingamba za Covid-19, birashyira ubuhinde mu kaga, mu kwezi 1 hitezwe Miliyoni 2,6 z’abanduye

Itsinda rigize akanama ry’ubumenyi muri guverinoma y’ubuhinde riraburira iki gihugu ko itangira ry’imbeho nyinshi n’iminsi mikuru iri imbere bishobora gutera umuvuduko mwinshi wabandura Covid 19 mu gihe amategeko yakoroshywa.

Iri tsinda rivuga ko hashobora kuba ubwiyongere butigeze bubaho aho abantu bagera kuri miliyoni 2.6 bazandura coronavirus niba ingamaba zo kwirinda zikomeje kujyenda biguru ntege.

Ku cyumweru, komite ya Supermodel y’Ubuhinde yashyizweho na guverinoma yavuze ko iki gihugu cyageze ku kigero cyo hejuru mu bwandu bwa coronavirus kandi bishoboka ko umwaka utaha guhangana n’iki cyorezo byaba icyibazo mu gihe hadafashwe ingamaba zikomeye.

Aka kanama kavuga ko umubare w’abantu bandura mu Buhinde ushobora kuzagera kuri miliyoni 10.6. Mu gihe cy’Ibiruhuko, Abahinde bizihiza iminsi mikuru baterana n’Imiryango yabo basangira, batanga impano ibi kandi bikaba byinjiza amafaranga menshi muri iki gihugu.
Source:Aljazeera

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →