Ku myaka 82 y’amavuko, Rafsanjani wayoboye igihugu cya Irani yapfuye

Akbar Hashemi Rafsanjeni, umugabo wayoboye Irani kuva mu mwaka wa 1989 kugeza mu mwaka w’ 1997 yapfiriye mu bitaro kuri iki cyumweru azize indwara y’Umutima.

Amakuru y’akababaro yiriwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hirya no hino, ni ay’urupfu rw’uwigeze kuba Perezida wa Irani bwana Akbar Hashemi Rafsanjeni aho yaguye mu bitaro azize indwara y’umutima kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017.

Amakuru y’urupfu rwa Rafsanjeni wari umaze kugira imyaka 82 y’amavuko, yamenyekanye nyuma y’uko ajyanywe mu bitaro kuri iki cyumweru aho ngo yari afite ikibazo cy’umutima ariko ngo birangira aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Tehran yari yajyanywemo.

Akbar Hashemi Rafsanjeni, ni umugabo wari ufite ijambo rikomeye nubwo atari akiri perezida w’iki gihugu kuko yakiyoboye kuva mu 1989 kugeza mu 1997, ubu yari asigaye akuriye akanama kagira inama umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →