Lambert Mende Omalanga yiyamye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU)

Nyuma y’uko umuryango wa Afurika yunze ubumwe-AU usabye ko itangazwa rya burundu ry’amajwi y’uwatsinze amato y’umukuru w’igihugu muri Kongo Kinshasa ryaba rihagaritswe, umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Lambert Mende Omalanga yabwiye uyu muryango ko nta muntu n’umwe ukwiye kubwiriza urukiko (Cour constitutionnelle) icyo rukwiye gukora.

Lambert Mende Omalanga, Minisitiri w’itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Kinshasa yibukije umuryango wa Afurika yunze ubumwe( AU) kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama 2019 ko udakwiye kubwiriza urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga ( Court Constitutionnelle) muri Kongo Kinshasa icyo rugomba gukora.

Ni nyuma y’uko mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma batandukanye yabereye i Addis-Abeba, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 17 Mutarama 2019 basohoye itangazo risaba ko urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga muri Kongo Kinshasa ruhagarika ibyo gutangaza burundu amajwi y’uwatsinze amatora y’umukuru w’iki gihugu.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko Mende nk’umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko bitari mu bubasha bwa Guverinoma ndetse n’ubw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe-AU kubwiriza uru rukiko icyo rukwiye gukora.

Ati ‘’ Si ntekereza ko biri mu bubasha bwa Guverinoma ndetse n’ubw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kubwiriza urukiko ( Cour Constitutionnelle) icyo rugomba gukora. Akomeza atangaza ko urukiko rwigenga ndetse ko buri wese akwiye kurwizera.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, gusaba ko itangazwa rya burundu ry’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya kongo ni uko udashira amakenga ukuri kw’ibyaranze ibarura ry’amajwi ryatangajwe na Komisiyo y’amatora yigenga ( CENI) muri iki gihugu.

Nyuma y’itangazo ry’uyu muryango, hashyizweho itsinda ririmo Moussa Faki Mahamat, perezida wa Komisiyo muri AU ndetse na Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye uyu muryango, aho biteganijwe ko bazerekeza Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019 mu biganiro.

Lambert Mende, ku makuru dukesha actualite.cd yatangaje ko biteguye kwakira izi ntumwa zizoherezwa na AU ndetse ko baganira. Kongo Kinshasa nayo ni umunyamuryango wa AU. Mende, avuga ko ahari hari amakuru badafite, ko biteguye kubakira bakaganira. Avuga kandi ko ahari batazi neza imyubakire y’inzego z’ubucamanza z’iki gihugu, ko ndetse nta gihugu nakimwe ku Isi cyakwemera ko inzego zacyo z’ubucamanza ziyoborwa n’undi uturutse hanze.

Nk’uko biteganijwe, itangazwa rya burundu ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu cya Kongo Kinshasa riteganijwe tariki 22 Mutarama 2019 mu gihe nta mpamvu ahanini yatuma bihinduka, itewe n’uwajuririra ibyavuye mu matora y’intumwa za rubanda nayo yamaze gutangazwa kuwa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019.

Ku bijyanye n’ibyatangajwe na CENI tariki 10 Mutarama 2019 ku majwi y’agateganyo y’uwatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, umukandida utavuga rumwe na Leta ariwe Felix Tshisekedi niwe watsinze n’amajwi 38,57%, akurikirwa na Martin Fayulu na n’ubu utemera ko yatsinzwe.

Abakemanga ukuri mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ndetse agatangazwa na CENI ni benshi, barimo ahanini abatavuga rumwe na Leta ndetse hakaba n’ibihugu byamaze kugaragaza ko bidashyigikiye Tshisekedi ko ariwe wayobora iki gihugu. Muri ibyo bihugu harimo nk’u Bufaransa n’u Bubiligi. Nti bakozwa kuba ariwe wayobora iki gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →