Loni yambitse Imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Abapolisi 80 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur (UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa, wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID, Kingsley Mamabolo.

Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu matsinda ayo ariyo yose (Individual Police officer cyangwa IPOs), aho baba ari abarimu cyangwa abajyanama.

Muri uwo muhango kandi, habayeho guceceka umunota hibukwa ababuriye ubuzima bwabo mu butumwa bw’Umuryaryo w’Abibumbye bose.

Ni umuhango wari witabiriwe kandi n’umuyobozi w’ingabo muri UNAMID, Lt Gen. Franck Mushyo Kamanzi; uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri ubu butumwa Samuel Koffwie; hari kandi Karen Tchalian akaba n’umugaba w’ingabo muri UNAMID ndetse na Dr. Mohammed Tarawana ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi ya UNAMID.

Mamabolo mu ijambo rye, yagarutse ku bapolisi b’u Rwanda bakoreye mu butumwa bw’amahoro guhera mu 2004 maze yongeraho ati:” Na jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ntiyabujije u Rwanda gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga.”

Yabashimiye ubwitange no kwihangana bibaranga cyane cyane mu bikorwa byo kurinda abasivili no kubafasha aho avuga ko batangirwa ubuhamya n’abo baha serivisi aribo baturage.

Yanashimye ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bigaragazwa n’abapolisi b’u Rwanda.

Mabololo kandi yibukije abambitswe imidari uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa ibyo UNAMID yiyemeje mu kazi ka buri munsi nko kwigisha abaturage ibyo kwirindira umutekano; yabasabye gukomeza kubaha indangagaciro z’umuco w’abaturage bashinzwe maze agira ati :” Nzashimishwa no gukomeza gukorana n’abapolisi b’u Rwanda mu gihe kizaza cyane mu gihe gisoza ubutumwa.”

Senior   Superintendent Bernard MUKAMA, uyoboye abapolisi b’u Rwanda yashimye abambitswe imidari kandi ashima imikoranire ikomeje kubaho hagati ya Polisi y’u Rwanda na UNAMID.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →