Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Kuwa gatanu tariki ya 28 Mata 2017, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye, yasuye ikigo Isange one stop centre kiri ku Kacyiru, asobanurirwa anirebera uruhare rwacyo mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubufasha kibaha.

Madamu Tesfaye, wari uherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Rosemary Mbabazi, ageze kuri icyo kigo yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Shafiga Murebwayire, n’abandi.

Madamu Tesfaye watambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse akanasobanurirwa serivisi zibitangirwamo, yavuze ko ibyo iki kigo gikora byivugira kandi iri ibya kimuntu.

Yavuze ati:”Ibyo iki kigo gikora birivugira kandi ni ibya kimuntu, ibikorwa byacyo ni intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umugore no guharanira iterambere rye muri rusange. Nshimiye abagize uruhare mu ishyirwaho ryacyo n’imikorere yacyo.”

Ikigo Isange cyashinzwe muri 2009, kikaba gitanga ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi byose kikabikora ku buntu.

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres  Supt. Murebwayire, yavuze ko kuva muri 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu ibihumbi 15 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo bakaba ari abagore, kandi 57% bari munsi y’imyaka 18.

Supt. Murebwayire yavuze ati:”Kugeza ubu tumaze kugeza ibigo bya Isange mu bitaro 45 byo mu gihugu, nk’imwe mu ngamba zo kwegereza abaturage ibikorwa by’iki kigo.”

Yasobanuriye aba bashyitsi ko mu rwego rwo gufasha no kwita k’uwakorewe ihohoterwa uba wabagannye, iyo ahavuye agataha bakorana n’inzego z’ibanze bakamwitaho, kugirango bamusubize mu muryango nyarwanda nta pfunwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →