MC Monday mu gihirahiro yibaza niba Leta yaramukomanyirije mu itangazamakuru

Umuhanzi Saga Assou Gashumba wamenyekanye cyane ku kazina ka MC Monday, ari mu gihirahiro ndetse no mu bibazo byinshi yibaza aho kudakina indirimbo ze byavuye.

Umuhanzi uzwi cyane ku mazina ya MC Monday ariko akaba yitwa Assou Saga GAshumba akaba yaranabaye umunyamakuru aho abenshi bamumenye cyane mu ndirimbo yanyuze cyane ku maradiyo iyo yise “Inyoni” benshi bafashe nk’iyitwa Inyoni yaridunze, amarira ni menshi n’agahinda yibaza niba Leta ariyo yamukomanyirije.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, MC Monday cyangwa se Assou Saga Gashumba yagize ati:” Ishobora kuba ari Post yanjye ya nyuma bamwe, ibiri imbere Allah niwe ubizi! Mfite ikibazo kireba inzego nyinshi zitandukanye.

RBA, nikihe cyaha nakoze gituma indirimbo zanjye zitavuzwa kuri Radio Y’igihugu cg CRI ziri muntara?
Radio zigenga (Ni Uburenganzira bwanyu) ariko se hari itegeko ryatanzwe na Leta ribabuza kuvuza ibihangano byanjye?

Baturage mwe mubona ntarengana Nzira ubusa?”. Aya ni amagambo bwite yivugiwe na Saga Assou Gashumba uzwi nka MC Monday.

?
?

MC Monday, mu maganya, akababaro n’agahinda kenshi akomeza avuga ati:” Narasebejwe bihagije n’abantu batandukanye, Ntamuntu ducudika ngo birambe, Bamwe banyita umu escrot, ibandi, umujura, imbwa, igipinga n’ibindi bashatse! iyo hagize inkuru inyandikwaho ku comments ziba ari izo gutukana gusa! Sinkijya no gusaba akazi ahantu ngo bakampe, no muri Selection sinzamo ngo njye Paul Kagame aranyanga kuko naririmbye inyoni! hari uwo yabwiye ko anyanga ngo abitubwire?
Niba aribyo Nyakubahwa azavuge icyo anziza kuko inyoni ni igihangano cya kera mu Rwanda navutse ngisanga, icyo nakoze byari kugishyira muri studio gusa!
Ndabaza niba narambuwe ubunyarwanda nabyo mbimenye kuko nkeneye kongera kuba umuntu mu Rwanda.

Ahuiiiiii, umutima uraruhutse! Allah Uburinzi bwawe buruta ubw’abantu, urukundo rwawe ni urw’agaciro kurusha urw’abantu, byombi ndabigusabye yaa Allah”.

MC Monday cyangwa se Saga Assou Gashumba, yibaza byinshi bimugoye, yibaza ngo niba yaba yarambuwe ubunyarwanda, yibaza kandi uburyo yakongera kugaragara no kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye yaba Radiyo, Televiziyo n’ibindi. Yemwe nyuma y’aho asa n’uwakomanyirijwe nkuko abivuga mu bitangazamakuru bitandukanye ngo kuko ntahagikinwa ibihangano bye, ntaho agihamagarwa mu kuryoshya ibirori bitandukanye nkuko byahoze, ageraho akanibaza niba Leta hari uruhare yaba ifite mu kumukomanyiriza, anasaba ndetse abitirira Perezida Paul Kagame bavuga ko amwanga akananga ibihangano bye ko babivuga beruye n’uwo yaba yarabibwiye akigaragaza ngo aho gukomeza kumugira igicibwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →