Minisitiri Busingye yaciye amarenga ya “Guma mu rugo” Total ishobora kubaho

Busingye Johnston, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, abinyujije kuri Twitter yaciye amarenga ko bitewe no kunanirwa kubahiriza ingamba na Gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, abantu barimo gukoza imitwe y’intoki kuri gahunda ya “ Guma mu rugo” Total, aho abantu bose bashobora gusabwa kuguma mu ngo nk’uko mbere byigeze kuba.

Mu butumwa Minisitiri Busingye yanyujije kuri Twitter, yibukije ko abantu biraye ku kubahiriza ingamba na gahunda zo kwirinda Covid-19, ko byavuzwe, byigishijwe, bigasubirwamo, ingamba zigashyirwaho ariko ngo kwirara kw’abantu bikaba bitumye “ Guma mu rugo” Total abantu bayikozaho imitwe y’intoki.

Ese iyi ntabwo yaba ari integuza?, uzatungurwa na “Guma mu rugo” ntazavuge ko ataburiwe.

Dore ubutumwa bwa Minisitiri Busingye yanyujije kuri Twitter;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →