Minisitiri Evode Uwizeyimana arahakana yivuye inyuma abamushinja kwita abanyamakuru “Imihirimbiri”

Ku mbuga nkoranyambaga, inyinshi za Whatsapp, zihurirwaho n’abanyamakuru n’abandi, kuri uyu mugoroba hakomeje gukwirakwizwa ubutumwa  bugaragaza ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko yaba yibasiye abanyamakuru abita “imihirimbiri”, ibi Minisitiri Evode arabihakana.

Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi matageko, binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyane Whatsapp kuri uyu mugoroba wa tariki 28 Ugushyingo 2017 abatari bacye by’umwihariko abanyamakuru bamushinje kwita Abanyamakuru “Imihirimbiri“. Abatari bacye bagaragazaga akababaro batewe n’amagambo bavuga ko yavuzwe n’uyu Nyakubahwa, uko byavuzwe ntabwo ariko Minisitiri Evode abibona, ntabyemera habe na busa.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’intyoza.com binyuze kuri Whatsapp, Minisiti Evode Uwizeyimana yahakanye yivuye inyuma ibi bivugwa ko yaba yise Abanyamakuru Imihirimbiri, atangaza ko ibi ari Ikinyoma ndetse cyambaye ubusa.

Minisitiri Evode yagize ati ” Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ubwose nabyubahuka ahubwo!? Ntibagakure ijambo muri context yaryo.”

Dore muri rusange ibyo Minisitiri Evode yaganiriye n’umunyamakuru Munyaneza Theogene ukorera intyoza.com binyuze kuri whatsapp.

[11/28, 20:17] munyanezatheo1: Mwiriwe, Hon Minister!?

[11/28, 20:18] munyanezatheo1: Byaba ari ukuri ko ibivugwa ku mbuga ndimo nsoma ko mwise abanyamakuru imihirimbiri ari ukuri!?

[11/28, 20:18] munyanezatheo1: Ndi Theogene Munyaneza, nkorera ikinyamakuru intyoza.com

[11/28, 20:19] MINIJUST Evode: Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa!

[11/28, 20:19] munyanezatheo1: Hon Minister, ibi byaba birimo kuva he, byaba bigamije iki!?

[11/28, 20:19] MINIJUST Evode: Ubwose nabyubahuka ahubwo? Ntibagakure ijambo muri context yaryo.

[11/28, 20:19] munyanezatheo1: Uko mibitekereza mu busesenguzi bwanyu!?

[11/28, 20:20] munyanezatheo1: Context mwabivuzemo ni iyihe Hon Minister!?

[11/28, 20:21] munyanezatheo1: Nabyibajijeho ndavuga nti reka mbanze nibarize nyirubwite, wasanga ari impamvu zindi.

[11/28, 20:24] MINIJUST Evode: Ntabwo jyewe nkorera kuri watsap! Twavugaga muri rusange ikibazo cy’abantu  basebanya kuri internet bihinduye amazina. Aba rero si abanyamakuru numuntu wese usanzwe yajya kuri Facebook cg ahagenewe comments ku kinyamakuru akabikora. Ibindi byose ni amatiku. Ugire umugoroba mwiza

[11/28, 20:24] munyanezatheo1: Asante Hon Minister!

[11/28, 20:25] munyanezatheo1: Ijoro rihire.

[11/28, 20:25] MINIJUST Evode: Kabisa uko niko kuri !

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Hon Evode Uwizeyimana, ahakana yivuye inyuma ibyamuvuzweho ndetse abatari bacye by’umwihariko abanyamakuru bakagaragaza akababaro batewe n’imvugo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi. Hon Evode, atangaza ko atanatinyuka kubikora. Icyo ni ikiganiro yahaye umumyamakuru w’intyoza.com ndetse n’iminota n’isaha baganiriyeho.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Minisitiri Evode Uwizeyimana arahakana yivuye inyuma abamushinja kwita abanyamakuru “Imihirimbiri”

  1. Rutagayisaso John November 29, 2017 at 3:08 pm

    Ngaho rero genda Minijust iguhe publicite dor rwose wayikoreye byakuvunnye!

Comments are closed.